Guverineri Bosenibamwe arasaba abayobozi kudahana umuturage kuko atahujije ubutaka

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru arasaba abayobozi bo muri iyo ntara kudahana umuturage kubera ko atabashije kubahiriza gahunda y’igihugu yo guhuza ubutaka no kongera umusaruro. Avuga ko umuyobozi akwiye kwegera uwo muturage akamusobanurira neza ibyiza by’iyo gahunda.

Guverineri Bosenibamwe Aimé avuga ko guca amande, gufunga abaturage, ndetse n’ibindi bihano abayobozi bamwe bajya baha abaturage bikwiye guhagarara.

Mu nama ku iterambere ry’ubuhinzi mu ntara y’amajyaruguru, yabaye tariki 22/02/2012, Guverineri Bosenibamwe yagize ati “muri iyi gahunda yo guhuza ubutaka no kongera umusaruro mu buhinzi abayobozi bareke gukoresha ibihano ahubwo bakoreshe ubwenge mu gushishikariza abaturage kuyikunda”.

Guverineri Bosenibamwe ariko yemeza ko abaturage bangiza ndetse bakanangisha abandi gahunda za Leta bakwiye guhanwa ariko ariko bagahanwa n’inzego zibishinzwe nka polisi.

Bosenibamwe agira inama abayobozi b’imirenge kujya bakorana inama n’abaturage bakabaha ijambo nabo bakagira icyo bavuga ku byo bagiye gukora kugira ngo hatazabaho kwitana ba mwana no kwanga gahunda za Leta nta mpamvu.

Inama ku iterambere ry’ubuhinzi mu ntara y’Amajyaruguru yabaye tariki 22/02/2012 yahuje abayobozi batandukanye bo mu ntara y’amajyaruguru ndetse na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’amashami yayo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka