Iki gikorwa cyatangiriye tariki 21/03/2012 ku bufasha bw’inzobere zo mu kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) zeretse abaturage uko kurwanya kirabiranya bikorwa; ababihugukiwe barimbuye insina zanduye barazicoca barangiza bakazitaba.
Impunguke zo muri RAB, Nduwimana Jean Pierre ushinzwe gukurikirana igihingwa cy’insina na Dr Mugabo Josaphat, berekanye ukuntu iyo ndwara yandura n’ibimenyetso biyiranga maze babwira abari aho gutaha bakajya guhita basuzuma niba nabo iyo ndwara yarageze mu ntoki zabo bakabigenza uko bari babibonye.
Izo mpuguke zagiriye inama abaturage kurimbura intoki zafashwe n’iyo ndwara, bagahingamo imyaka ihera nk’ibigori cyangwa ibishyimbo, bakazongera gutera izindi nsina nibura nyuma y’amezi atandatu.
Umwe bu baturage witabiriye iki gikorwa, Ntamakiriro Karoli, yatangaje ko yasobanukiwe neza indwara ya Kirabiranya n’ububi bwayo akaba atinze kugera mu rugo ngo ahite atangirira iwe ariko cyane cyane agakangurira abaturanyi be uko bikorwa akanabibafashamo.
Icyagaragaye nk’imbogamizi ni imyumvire y’abaturage badahita bumva ko iki gikorwa cyibafitiye akamaro dore ko hari abahita bavuga ko Leta igamije guca urutoki burundu.
Abaturage bari aho baboneyeho umwanya wo kwibariza ibindi bibazo bijyanye no kubona imbuto kuko hari igihe zitinda kubageraho. Ubuyobozi bwahise bubemerera ko bizakemuka icyo kibazo vuba.
Nubwo akarere ka Musanze gasanzwe katera urutoki cyane, hari imirenge ya Gacaca, Cyuve, Nkotsi na Muko usangamo insina. Muri iyi minsi aho ziri hadutse iyo ndwara ku buryo byahagurukije ubuyobozi bw’akarere, ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu rwego rwo gufasha abahatuye kuyirwanya.
Indwara ya Kirabiranya imaze imyaka 3 igaragaye mu Rwanda yahereye mu turere twa Nyamasheke na Karongi. Iyo ifashe insina, usanga kenshi amababi ahita ahinduka umuhondo, akamera nk’ayo basutseho amazi ashyushye.
Iyo usatuye umutumba w’insina irwaye, havamo ibintu bisa n’ubuki naho yafata insina ifite igitoki kigatangira gusa n’aho gihiye kandi wagihata imbere ugasangamo amabara asa n’ibihogo(chocolat).
Jean Claude Hashakineza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|