“U Rwanda ruberanye n’igihingwa cy’ibihumyo”- Lin Yingxing

Inzobere mu buhinzi bw’ibihumyo akaba n’umukozi w’ikigo gishinzwe gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga mu buhinzi (Rwanda agriculture technology demonstration centre), Lin Yingxing, aratangaza ko imiterere y’igihugu cy’u Rwanda iberanye n’ubuhinzi bw’ibihumyo.

Rwanda rufite ubutumburuke buri hagati ya metero 1500 na metero 4000, ndetse rukaba rugusha imvura iri hagati ya milimetero 800 na milimetero 2500 bikaba bituma ubwoko butandukanye bw’ibihumyo bishobora kuhera; nk’uko Yingxing yabitangaje mu mahugurwa y’abajyanama b’ubuzima ku buhinzi bw’ibihumyo mu rwego rwo kurwanya imirire mibi yaberaga mu karere ka Nyamasheke kuva tariki 28/02/2012.

Yingxing yakomeje avuga ko bitewe n’uko ikirere cy’u Rwanda kidahindagurika cyane bituma ibihumyo bishobora guhingwa umwaka wose.

Kugeza ubu mu Rwanda hashobora guhingwa ubwoko bugera kuri burindwi butandukanye bw’ibihumyo; nk’uko Xingying yabishyize ahagaragara. Uretse ibihumyo biribwa, hari ubwoko bwitwa Ganoderma bukoreshwa mu kongera ubuzima bwiza kuko bukoreshwa nk’umuti cyangwa urukingo.

kuva mu mwaka wa 2006, impuguke zo mu Bushinwa ziri mu Rwanda mu rwego rwo gutanga ubumenyi mu guhinga ibihumyo.

Mu Rwanda habarizwa abahinzi basaga 1000 bahinga ibihumyo, ndetse hari koperative 30 zikora imigina ihingwamo ibihumyo mu bisigazwa by’imyaka bitandukanye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka