“Ubuhinzi bugomba kurenga ikigero cyo guhaza ingo bukanasagurira amasoko”-MINEAC

Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (MINEAC) irakangurira abahinzi gukurikiza gahunda za Leta zo kugendana n’ibihe, kugira ngo umusaruro wabo uve mu guhaza ingo zabo, ahubwo uvemo ubucuruzi bwabateza imbere mu karere.

Nubwo bigoye kumvisha umuhinzi wo hasi ko agomba kugendera ku gihe cy’ihinga cyagenwe na Leta kubera imihindagurikire y’ikirere, niyo nzira yonyine yo gutuma ubwo buhinzi buvamo ubucuruzi bwateza imbere igihugu; nk’uko bitangazwa na Jean de Dieu Ndacyayisenga, uyobora by’agateganyo igice by’ubuhinzi n’umusaruro muri MINEAC.

Mu nama yari ihuriwemo n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu tariki 30/05/2012, Ndacyayisenga yatangarije abari bayitabiriye ko nta kindi gahunda za Leta zigamije mu buhinzi, uretse guhugura abaturage mu by’imihindagurikire y’ikirere no kongera umusaruro.

Leta irifuza ko ubuhinzi bwava mu guhaza ingo zabo gusa, bagahaza n’ibihugu by’ibituranyi, ndetse bakava mu buhinzi bwo kwirwanaho bakagera ku buhinzi bw’ubucuruzi bushobora kubakiza bugakiza n’igihugu cyabo.

Hatangiye gukorwa inyigo igamije gushaka amafaranga yo gutera inkunga abahinzi bo mu Rwanda, ndetse hakajyaho n’igice gishinzwe gukurikirana ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere muri aka karere, nk’uko bigaragara mu ngamba MINEAC yashyizeho.

Ibyo biziyongera ku ngamba zo koroshya ubucuruzi mu karere binyuze mu masezerano yasinwe n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, arimo guhuza za Gasutamo n’andi masezerano yo korosha ubucuruzi ku bihugu bigize EAC.

Iyi nama igamije guteza imbere ubuhinzi, imihindagurikire y’ikrere n’ubucuruzi (PACT EAC Project) nibwo bwa mbere ibereye mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka