Babuze rwiyemezamirimo usobanutse wabagezaho amafumbire n’inyongeramusaruro

Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba bavuga ko mu Ntara yabo habuze rwiyemezamirimo usobanutse wabasha kugeza amafumbire n’inyongeramusaruro ku bahinzi bo muri iyo ntara.

Mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi bo mu nzego zinyuranye muri iyo Ntara mu cyumweru gishize, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, yanenze ko abahinzi n’abayobozi muri iyo Ntara batitabira gukoresha amafumbire uko bikwiye ngo umusaruro ube mwinshi uko bishoboka.

Minisitiri Musoni yagize ati “Umusaruro uboneka Iburasirazuba ushobora kuba mwinshi cyane kurusha uw’iki gihe. Ariko ab’Iburasirazuba mwibeshye ko ubutaka bwanyu bwera mwirengagiza kubufumbira ngo mweze byinshi kurushaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ambroise Ruboneza, yasobanuye ko nubwo abahinzi badashyiraho umwete wo gushaka amafumbire, muri iyo Ntara ngo hari n’ikibazo cy’uko nta rwiyemezamirimo n’umwe ubagezaho amafumbire mvaruganda ku buryo bworoshye ngo abahinzi bayagure hafi.

Uyu muyobozi ati “Dufite ikibazo cy’uko muri iyi Ntara nta rwiyemezamirimo n’umwe cyangwa koperative bo kwizerwa bacuruza amafumbire n’inyongeramusaruro ku buryo busobanutse kandi buhoraho.”

Uwimana Nehemiya uyobora akarere ka Rwamagana nawe ashimangira ko abahinzi muri iyo Ntara batitabira gukoresha amafumbire kuko ngo “Umuhinzi asarura ibiro 50 agatuza kuko aba yumva bizamutunga kugeza ku mwero n’isarura rikurikiyeho aho gutekereza ko yasarura toni eshatu ngo anagemure ku isoko abone amafaranga.”

Uyu muyobozi wa Rwamagana anavuga ko ariyo mpamvu n’amafumbire Guverinoma yatanze mu bihe bishize bamwe mu bahinzi bahisemo kuyagurisha aho gufumbira ngo bazeze byinshi.

Umwe mu bahinzi wari mu nama yasabye ko inzego z’ubuyobozi zahwiturira abashinzwe ubuhinzi mu turere n’imirenge kwegera abahinzi bato bato bakabasobanurira banabereka mu mibare ikinyuranyo mu nyungu ku bakoresha amafumbire uko bikwiye n’igihombo iyo ubutaka budafumbiwe.

Uyu muhinzi yitanzeho urugero, avuga ko nawe hari igihe atabyumvaga ariko ngo umwana we yaje kubishishikarira amara igihe amwereka uko yakora ubuhinzi bwunguka, kuri ubu ni umuhinzi wabera benshi intangarugero.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo si uko nta Rwiyemeza mirimo ucuruza ifumbire uhari ahubwo gukoresha ifumbire ni bigirwe itegeko urebe ngo ikerekezo 2020 tukigezemo 2014
Abayobozi b’inzego z’ibanze nibabanze bamenye akamaro k’ifumbire mvaruganda ahasigaye babishishikarize abo bayobora.Ibindi ni urwitwazo rwo kwikuraho ikimwaro cyo kuba badashishikariza abaturage babo gukoresha ifumbire mvaruganda
DUKOMEZE IMIHIGO TWIHESHE AGACIRO

yanditse ku itariki ya: 7-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka