Imyumbati ya kijyambere ntikarata keretse iyo utayitayeho

Abagize koperative “Abahizi ba Cyeza”, baratangaza ko imyumbati iva ku mbuto y’imituburano nta kibazo kidasanzwe igira cyo gukarata cyangwa n’ubundi bubihe keretse iyo ititaweho uko bikwiye.

Abagize iri shyirahamwe bavuga ko iyi myumbati ititaweho bishoboka ko yakarata ariko mu rwego rwo kubyirinda bifashisha uburyo bugezweho kandi busaba isuku nyinshi, bityo bakanubahiriza ubuziranenge.

Ubwaniko bwa kijyambere.
Ubwaniko bwa kijyambere.

Abagize iyi koperative bavuga ko bo biyemeje guhinga iyi myumbati y’imituburano kuko ariyo yunguka kandi ikaba igira ifu idatandukanye n’iy’imyumbati ikunzwe kwitwa iya kinyarwanda.

Umwe mu bagize iri shyirahamwe Alphonsine Mugiramana avuga ko kugirango babashe kugira imyumbati myiza izabyara ifu nziza kandi iryoshye babanza kuyirongana isuku mu bibumbiro byabugenewe byubatse mu ruganda rwabo i Cyeza.

Nyuma yo kuyinika bayikamuramo amazi yose arimo bakabona kuyanika.
Mugiramana avuga ko mu kuyikamura nta ntungamubiri zivamo kuko n’ubusanzwe imyumbati nta ntungamubiri igira ahubwo iba ifite amaside menshi. Mu gukamura, aya maside arasohoka akagabanuka bityo ikibazo imyumba ikunda kugira cyo kuba abantu yatera indwara kigashira.

Imashimi ikamura amazi mu myumbati iyo bamaze kuyinura.
Imashimi ikamura amazi mu myumbati iyo bamaze kuyinura.

Aya maside akunze kuba mu myumbati ivamo ifu y’ubugari izwi cyane ku izina rya “Gitahaminsi”.

Iyi myumbati ihita yanikwa ku bwanikiro bwabugenewe bwa kijyambere ku buryo idahura n’izuba ryinshi cyangwa ngo ibe yahura n’imyanda iyo ariyo yose.

Vital Nyakayiro, umukuru w’iri shyirahamwe, avuga ko mu gihe iyi myumbati imaze gusebwa igahindurwa ifu igira ubugari buryoshye kurusha iba yatunganijwe ku buryo busanzwe.

Uruganda rutunganya imyumbati rwa koperative Abahizi ba Cyeza rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 10 z’ifu y’imyumbati ku munsi.

Barateganya kuyibyaza umusaruro

Uru ruganda rurateganya kujya rukora imigati, amakeke, ibisuguti bikomoka ku myumbati ndetse ruzajya runakora mastike ikoreshwa mu bwubatsi ndetse na kole byose bivuye mu myumbati.

Ubuyobozi bwarwo butangaza ko bari gushaka amasoko mu gihugu rwagati aho bagiye gushyira amazu yagenewe gucuruza ifu ituruka kuri uru ruganda impande n’impande mu gihugu ndetse no hanze yacyo nk’i Bukavu mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko abaturage baho bakunda ubugari.

Abahinzi ba koperative bahinga imyumbati kuri hegitari zigeze kuri 686. Uru ruganda rugitangira imirimo yarwo rufite ikibazo cyo kubona abatekinisiye bazajya barukoresha kuko batarabona ubushobozi buhagije bwo kubishyura.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka