Ngoma: Abahinzi bahawe itariki ntarengwa yo kwishyura ifumbire bagurijwe

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma w’agateganyo, Mupenzi George, arasaba abahinzi bahawe ifumbire mu gihembwe cy’ihinga gishize ko ntawe ugomba kurenza tariki 30/05/2012 atarishyura.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Ngoma abona ko nta mpamvu n’imwe yabuza umuntu kwishyura kandi umusaruro waragenze neza n’isoko rikaba ryarabonetse; nk’uko yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu cyumweru cyarangiye tariki 20/05/2012.

Nubwo umusaruro wabaye mwiza ariko hari ikibazo cy’abaturage bahawe ifumbire nyuma bakagurishaho ari nabo usanga batarejeje neza ibyo bahinze bityo kwishyura bikabagora.

Mu kubakangurira kwishyura, umuyobozi w’akarere yagize ati “Abahinzi bagurijwe ifumbire ni bishyure nta we babwirije kuko itariki natrengwa ari 30 Gicurasi. Abagurijwe ifumbire bakayigurisha ntibeze nabo si ikibazo cyacu bagomba kwishyura ifumbire bagurijwe.”

Hari abaturage bavuga ko ari byiza kwishyurira igihe batarinze gushyirwamo ingufu ariko hari n’abafite imyumvire ko ifumbire ari iya Leta ko batazayishyura. Abandi bo babona ko kutishyura bitashoboka kuko abayifashe bazwi kandi bahari.

Imirenge ya Jarama na Zaza kugeza ubu niyo igaragaye ko iri ku isonga mu kwishyura neza. Indi nayo irasabwa gushyiramo ingufu kugira ngo abantu bose bishyurwe maze bahabwe indi fumbire yo guhinga muri iki gihembwe cy’ihinga kije.

Amafaranga abaturage bo mu karere ka Ngoma bishyuzwa ni ay’ifumbure bakoresheje bahinga ibigori. Ubwoko bwa mbere ni ubwita DAP ubusanzwe ikiro kigura amafaranga 600 ariko bagiherewe 300. Ubundi bwoko ni IRE ubusanzwe bugura amafaranga 400 ariko abaturage bagiherewe 200.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka