Kayonza: Hegitari 169 z’imyaka y’abaturage zangijwe n’imvura

Imvura yaguye tariki 03/05/2012 imaze kwangiza hegitari 169 z’imyaka y’abaturage mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, Murekezi Claude.

Imyaka yangiritse ni iyari ihinze mu bice by’ibishanga irimo ibigori, ibishyimbo, amasaka na soya. Abaturage bavuga ko ari ikibazo kitaboroheye kuko bashobora kuzahura n’ikibazo cy’inzara kubera ko iyo mvura yabasize iheruheru.

Uretse imyaka yangijwe n’iyo mvura, hari n’amazu menshi yahangirikiye, dore ko ari na bwo ikibazo cy’amazi yatobokeye mu mazu no mu misarane by’abaturage cyatangiye kugaragara.

Abaturage bavuga ko bakwiye guhabwa ubufasha kuko batazi uburyo bagiye kuzabaho mu minshi iri imbere. Uduce twibasiwe cyane ni utwo mu tugari twa Ryamanyoni na Cyamburara two muri uwo murenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi avuga ko ikibazo cy’abo baturage cyagejejwe mu nzego zigomba kugikurikirana, akavuga ko bategereje igisubizo bazahabwa n’inzego zo hejuru.

Benshi muri abo baturage bavuga ko bishobotse bakwimurwa muri ibyo bice batuyemo kuko ari mu bice by’igishanga. Bavuga ko bakwimurwa hanyuma icyo gice kikazaba icyo guhingwaho gusa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka