Iyi nama yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 13/02/2012 ifite insanganyamatsiko igira iti “Duhindure imihingire y’ibinyamisogwe kugira ngo twongere imibereho”.
Ikigo k’igihugu k’ibikomoka ku buhinzi (RAB), gitangaza ko u Rwanda rweza toni eshatu kugeza kuri eshanu z’ibishyimbo kuri hegitari imwe, bikaba aribyo byanatumye rutoranywa ku isi kwakira iyi nama.
Ukuriye RAB, Prof. Martin Shem, yagize ati “Twavuze ku binyamisogwe byose ariko twavuze ku ibishyimbo cyane kuko u Rwanda arirwo rwa mbere rumaze gutera intambwe muri byo. Ibishyimbo kandi bifite uruhare runini mu kugabanya imirire mibi”.
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ibishyimbo by’u Rwanda bikunzwe cyane ku masoko mpuzamahanga. Umwaka ushize nibyo byaje imbere mu bihingwa byoherejwe ku isoko ryo hanze.
Kubera ubuto bw’ubutaka, Guverinoma yiyemeje guhinga ubwoko bw’ibishyimbo bizwi ku izina ry’imishingiriro haboneka ikibazo cyo kubona ibiti bihagije byo gushingiriza no kutagira ubumenyi buhagije mu kubitera neza ku murongo.
Prof. Shem yatangaje ko hari uburyo buri kwigwaho bwo gukoresha ibihwagari, bigashingirirwaho kandi bikanasarurwaho.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|