Uyu mushinga wiswe “feed the future” cyangwa se tugabure tugamije eho hazaza, ugamije kurushaho kunoza umubano no kwihutisha gahunda ibihugu byombi bihuriyeho hagamijwe kurwanya inzara.
Uyu mushinga uzibanda mu guteza imbere ibijyanye no kuhira imyaka hakoreshejwe ubuhanga bugezweho, kuzamura umusaruro w’abahinzi cyane cyane mu bice by’icyaro, bizwiho kurangwa n’ubuhinzi kurusha mu mijyi.
Hazibandwa kandi ku bibazo bijyanye n’uburinganire mu buhinzi, guhugura no kwigisha abahinzi ndetse no kumenya guhinga hakurikijwe ihindagurika ry’ikirere.
Daniel Carmon, umuyobozi wungirije w’ikigo cya Isiraheri gishinzwe iterambere (MASHAV) avuga ko iyi nshuro ari iya mbere batanga ubufasha nk’ubu mu byo guteza imbere ubuhinzi muri gahunda basanganywe yo kurwanya inzara mu bihugu bikennye.
Yagize ati: “ubufasha Isiraheli itanga, akenshi ntabwo buba ari imfashanyo, ahubwo ni ubumenyi, gusa hari igihe tunafasha mu kwishyura bimwe mu bisabwa”.
Ikigo cy’Amerika gishinzwe iterambere (USAID) kizatanga amafaranga naho Isiraheri ibinyujije muri MASHAV izatanga ubumenyi; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Globes.
Uretse u Rwanda, igihugu cya Isiraheli kigiye no gufasha mu bikorwa nk’ibi igihugu cya Tanzaniya, Etiyopiya ndetse na Uganda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye ndi mu karere kangoma ubwo akarere katarimo nkamazi menshi(lake,river) bazuhira gute kangwa bazakoresha(pluie artifiere) nkomubihugu byateyimbere?murakoze.
Nge ndi mu karere ka Gatsibo mbonye iyi nkuru ya Isiraheri nashakaga kubabaza aho nakura amakuru y’iyi gahunda arambuye.
kuko ndumva bamperah.
Mwatubwira uturere tw’u Rwanda uriya mushinga uzakoreramo? Hanyuma se abaturage bazawubonamo inyungo bangana gute? Ibice b’ibyaro muvuga ni ibihe? Please explain..