Leta y’u Rwanda irashaka abaherwe ku isi mu buhinzi bw’u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutegura uko abashoramari bakomeye ku rwego rw’isi bafashwa gushora imari yabo mu buhinzi bwo mu Rwanda, bakabuteza imbere kuko burimo inyungu nyinshi.

Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Ernest Ruzindaza na Valens Mwumvaneza ushinzwe guteza imbere ibyaro muri Banki y’Isi babitangarije mu nama yigaga ku guteganya icyerecyezo cy’ubuhinzi bwo mu Rwanda yabaye kuwa kabiri tariki 03/04/2012 i Kigali.

Muri iyi nama, aba bayobozi bemeje ko Guverinoma y’u Rwanda ishaka guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, bishingiye mbere na mbere mu kubushoramo imari nyinshi ihagije kandi mu buryo bwa kijyambere.

Mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi, Guverinoma iri gushaka abashoramari bahanitse ku rwego rw’isi, ikazabamurikira aho gushora imari, bagafatanya n’abahinzi-borozi b’Abanyarwanda mu guhinga no korora bigezweho kandi byunguka cyane; nk’uko itangazo rya minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda ribivuga.

Iyi gahunda izanyuzwa mu muyoboro “Grow Africa Forum” ugamije gukusanya imbaraga zikenewe ngo Afurika itere imbere, hitawe no ku buhinzi bwa kijyambere ngo bushobore kwinjiza amamiliyari menshi bwitaweho.

Abahinzi bo mu Rwanda barasabwa kwitabira gukurikiza amabwiriza Leta ishyiraho mu kunoza ubuhinzi ndetse no kwibumbira mu makoperative bagahingira hamwe, bakeza byinshi kandi bakoroherezwa mu kwita ku musaruro no kuwubonera amasoko.

Muri iyi nama kandi harebewemo uko Leta yasohoje gahunda zo guhuza ubutaka, kuhira imyaka mu gihe cy’uruzuba no kurwanya isuri mu mvura, kugeza ifumbire aho ikenewe hose, kubika umusaruro neza no kuwutunganya, Girinka no kurwanya imirire mibi mu mwaka ushize no kongera ingufu aho zikenewe.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza cyane urwanda ruri kwihuta mu iterambere courage

niyibizi yanditse ku itariki ya: 6-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka