Intara y’Uburasirazuba niyo ifite inka nyinshi ariko zifitwe n’abantu bake

Intara y’Uburasirazuba ariyo ifite inka nyinshi ugereranyije n’izindi ntara ariko izo nka zifitwe n’abantu bakeya ugereranyije n’umubare w’abaturage batuye iyi ntara; nk’uko bitangazwa na Guverineri w’intara y’uburasirazuba, Uwamariya Odette.

Mu muhango wo koroza abaturage bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu, tariki 22/02/2012, Guverineri yasabye abaturage kugira umuco mwiza wo korozanya nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ahora abishishikariza Abanyarwanda.

Yagize ati “Duharanire ko twese dutera imbere, ntituzabe aritwe tugira inka nyinshi ugereranyije n’izindi ntara ngo usange mu ntara yacu ari ho hari abaturage benshi batoroye. Umuturage worojwe ajye azirikana akamaro uwamworoje yamugiriye, bitume nawe abasha kumwitura yoroza abandi”.

Tariki 22/02/2012, umuryango Heifer International woroje inka imiryango 20 yo mu mudugudu w’icyetegererezo wa Nyagatovu mu karere ka Kayonza.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka