U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bibereye korora amagweja

Sohn KeeWook, impuguke mu bworozi bw’amagweja ikomoka mu gihugu cya Koreya y’Epfo iratangaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bibereye ubworozi bw’amagweja kubera ibihe by’ikirere u Rwanda rufite.

Sohn KeeWook yabitangaje kuwa gatatu tariki 18/04/2012 mu murenge wa Kamegeri wo mu karere ka Nyamagabe, ubwo yari mu gikorwa cyo gutangiza umushinga w’ubworozi bw’amagweja uzashyirwa mu bikorwa ku nkunga y’igihugu cya Koreya y’Epfo.

Sohn KeeWook yagize ati “uretse kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bibereye korora amagweja, njye mbo ari igihugu cya mbere ku isi gikwiye korora amagweja.”

Kimwe mu bintu bituma Sohn KeeWook avuga ko u Rwanda ari igihugu kibereye korora amagweja ni ibihe by’ikirere kuko avuga ko ubushyuhe bwo mu Rwanda ari bwiza ku magweja ndetse n’butaka bw’u Rwanda nabwo ngo ni bwiza cyane ku magweja.

Sohn KeeWook, impuguke mu bworozi bw'amagweja ikomoka mu gihugu cya Koreya
Sohn KeeWook, impuguke mu bworozi bw’amagweja ikomoka mu gihugu cya Koreya

Cyakora iyi mpuguke ivuga ko ingorane ku bworozi bw’amagweja mu Rwanda ari ukubona amazi meza kuko amagweja akenera amazi meza.
Sohn KeeWook ni impuguke mu bijyanye no korora amagweja akaba yaroherejwe mu Rwanda na kaminuza ya Kangwon National University.

Uretse kuba yarabyize akanabibonera impamyabushobozi muri kaminuza, Sohn yakoze ubushakashakatsi ku bijyanye no korora amagweja mu bihugu bitandukanye ku isi harimo Koreya, igihugu akomokamo kikaba na kimwe mu bihugu bya mbere byorora amagweja; Colombia, Cambojiya,Ubushinwa n’ibindi.

Amagweja ni udusimba dutanga umusaruro uvamo ubudodo bukoreshwa mu gukora imyenda. Utu dusimba dutungwa n’ibyatsi byitwa boberi tukanakenera amazi meza.

Mu Rwanda ahari amashyirahamwe agera kuri 40 akora ubworozi bw’amagweja; nk’uko byemezwa na Dr Nemeye Pontien, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubworozi bw’amagweja (National Sericulture Center).

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka