Koperative zakoreweho igerageza ku guhinga umuceri kijyambere zimaze kwiteza imbere
Amakoperative ahinga umuceri yatoranyijwe gukorerwaho ubushakashatsi bwo kongera umusaruro w’iki gihingwa, hari byinshi yagezeho nyuma yo gusanga uburyo bushya bworoshye kandi butanga umusaruro, nk’uko bitangazwa na ba nyirubwite na na bagoronome babo.
Iyi gahunda yatangijwe mu 2010 n’ikigo cy’Abayapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA ) gifatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB). Isuzuma ryatangiriye ku makoerative akorera mu ntara y’Uburasirazuba yatoranyijwe nk’icyitegererezo.
Kuva icyo gihe hari ibigaragara ko bimaze guhinduka haba ku bukungu, imiyoborere y’izo koperative n’imibereho myiza muri rusange, nk’uko bitangazwa na Dismas Niyitegeka, agoronome wo mu karere ka Ngoma ahakoreraga koperative ebyiri.
Izo koperative arizo DUHUZIMBARAGA na COOPERIG zibinyujije masomo zahawe yo kubagara, kuhira no gusarura umuceri zashoboye kwiyungura incuro nyinshi ku musaruro zabonaga mbere, nk’uko Niyitegeka akomeza abisobanura.
Agira ati: “Umushinga wahinduye abahinzi ku buryo bugaragara. Ubundi bahingaga nabi bigatuma umusaruro wabo utagaragara neza ujya hasi cyane ku buryo bufatika.
Abenshi twabasanze kuri toni ebyiri z’umuceri ariko ubu twarazamutse turi kuri toni zirindwi. Ariko ntago bihagije mu gukomeza kwacu dufite intego byibuze yo kuzagera kuri toni umunani kuri hegitari.”
Ibi yabitangarije mu nama yasuzumaga ibyagezweho muri ubu bushakashtsi yabaye, kuri uyu wa Gatatu tariki 14/08/2013, ku buryo no mu zindi ntara iyi gahunda yatangizwa, kuko n’andi makoperative yo mu gihugu hose yari yatumiwe.
Bamwe mu baturage nabo bashoboye kuzamurwa n’iyi gahunda batangaza ko ibiciro ku isoko byazamutse kubera ubwiza bwa bimwe mu bihingwa beza, ugereranyije na mbere. Banatangaza ko kuri ubu basigaye bazi kwicungira umutungo, bitandukanye na mbere aho perezida wa koperative ariwe wakoraga indi mirimo yose.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|