Nyamagabe: Abahinzi b’icyayi bateze inyungu ku ruganda rw’icyayi ruri kubakwa mu murenge wa Buruhukiro

Abaturage batuye mu mirenge ya Gatare na Buruhukiro yo mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko bateze inyungu nyinshi ku ruganda rw’icyayi ruri kubakwa mu murenge wa Buruhukiro ndetse bamwe ngo batangiye gusogongeraho.

Bamwe mu baturage twaganiriye batangaza ko mu gihe uru ruganda ruri kubakwa bahabonye akazi kinjiza amafaranga mu ngo zabo, ibi bikaba byunganira imirimo basanzwe bakora ahanini y’ubuhinzi mu iterambere ry’ingo zabo.

Ntawumenyiryayo Yozefu wo mu murenge wa Gatare yagize ati: “uru ruganda rwaduteje imbere kuko twarubonyeho amafaranga cyane twubaka, baduha akazi”.

Ndahindurwa asobanurira Guverineri Munyantwali uko uruganda rw'icyayi ruzakora.
Ndahindurwa asobanurira Guverineri Munyantwali uko uruganda rw’icyayi ruzakora.

Uretse gutanga akazi mu mirimo yo kurwubaka, uru ruganda ngo ruzazanira inyungu abahinzi b’icyayi bo muri iyi mirenge ya Gatare na Buruhukiro, kuko mbere bajyaga bakora urugendo runini bakijyana ku ruganda rwa Gisovu mu Karere ka Karongi bityo inyungu ivamo ikagabanuka, ndetse ngo rimwe na rimwe bakabura uko bakijyana kikangirika bikavamo kukimena.

“Icyayi cyacu cyajyaga mu Gisovu imvura yaba yaguye kikararana bakakimena, none tukaba dushimira Perezida wa Repubulika wubatse uru ruganda rukaba rugiye kutwegera icyayi cyacu bakajya bagisya giturutse hafi nta ngorane kigira mu nzira”, Ntawumenyiryayo.

Semikara Innocent: “Twebwe twavunikaga dusoroma tujyana mu Gisovu, none rwatuje hafi buriya tuzabonamo inyungu kuko ayo badutwaraga batazongera kuyatwara aziyongera ku musaruro”.

Guverineri Munyantwali asura uruganda rw'icyayi i Nyamagabe.
Guverineri Munyantwali asura uruganda rw’icyayi i Nyamagabe.

Ndahindurwa Fiacre, umuyobozi w’uru ruganda avuga ko ruzagira impinduka igaragara muri aka gace rurimo by’umwihariko ku baturage, ngo kuko bazahabwa akazi bakajya bagurisha umusaruro wabo hafi ndetse n’abahinzi b’icyayi bakaba bazajya babona ku mafaranga ruzinjiza kuko bafitemo imigabane ingana na 15%.

Ubwo minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi yasuraga uru ruganda mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2013 bamwijeje ko rwagombaga gutangira imirimo tariki 15/04/2013 ariko ntibyashobotse.

Ndahindurwa avuga ko kubera ikibazo cy’umuhanda ndetse n’ikiraro cya Rukarara byabaye imbogamizi ku kuhageza ibikoresho, ariko ngo ubu byarahageze ku buryo mu minsi iri imbere bazatangira gukora.

Uru ni uruganda rw'icyayi ruri kubakwa mu murenge wa Buruhukiro.
Uru ni uruganda rw’icyayi ruri kubakwa mu murenge wa Buruhukiro.

Ubwo Guverineri w’intara y’amajyepfo Munyantwali Alphonse yasuraga uru ruganda kuwa kabiri tariki 30/07/2013, umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Mushubi yamwijeje ko bitarenze amezi abiri bazaba batangiye gukora.

Uru ruganda ruri kubakwa na sosiyete y’ishoramari yitwa MIG (multisector investment group).

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka