Umushinga “Fumbira” ukora mu mazirantoki n’inkari wabaye igisubizo ku bwiherero rusange bwa Eco-San bwari bumaze imyaka myinshi budakoreshwa kandi bugatera umwanda. Ifumbire ivamo ikoreshwa n’abaturage mu gufumbira imyaka igatanga umusaruro ushimishije.
Imyaka yafumbijwe iyo fumbire igaragaza ko itanga umusaruro kurusha imborera kandi ikenda gushyikira ifumbire mvaruganda. Icyiza cyayo ngo ntigundura ubutaka nk’imvaruganda kandi imara igihe kirekire mu butaka.
Mu rugendoshuri yagiriye mu Karere ka Gakenke tariki 15/08/2013 hamwe na bagenzi be, Stephen Munyiri, ushinzwe isuku n’isukura mu mushinga wa World Vision muri Kenya yashimye ko ubuyobozi bw’akarere bwashyigikiye uwo mushinga butanga imisarani ya Eco-San n’isambu yo gukoreraho ubushakashatsi, bituma nyiri umushinga agira imbaraga zo gukora kuko ubuyobozi bumuri inyuma.
Nyuma yo gutambagizwa umurima w’inyanya zafumbijwe iyo fumbire, Stephen yavuze ko iyo fumbire ari nziza, yagirira akamaro abaturage benshi bo mu Karere ka Gakenke, bagahinga bakeza cyane. Yakanguriye abaturage kuyikoresha kugira ngo bongere umusaruro wabo uva ku buhinzi.
Agira ati: “Eco-San ifitiye akamaro abaturage ba hano, twasuye imirima yakoreshejwemo imeze neza. Ndashaka kubakangurira gukoresha vuba iri koranabuhanga, nk’uko twabibonye ni ifumbire itanga umusaruro vuba, ikazazamura imibereho yabo, nta mwanya wo gupfusha ubusa nibayikoreshe batere imbere”.
Bamwe mu baturage baracyafite isoni zo gukoresha ifumbire iva ku mwanda w’abantu ku mugaragaro, bitwikira ijoro bagiye kuyifumbiza n’ibyo bayihingishije babijyana ku isoko, ntibabirya ; nk’uko Nsanzimana Albert, ukora iyo fumbire abyemeza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|