Nyagatare: Kuhira imyaka bizarinda igohombo mu gihe cy’izuba

Guhingira ku gihe no kugira umuco wo kuhira imyaka mu gihe izuba ribaye ryinshi, nibyo bisabwa abakora ibikorwa by’ubuhinzi ngo kuko bizafasha mu kwirinda igihombo abahinzi bagira iyo imvura ibaye nke.

Ibi ni ibyagarutsweho na Innocent Musabyimana umuyobozi mukuru wungirije wa RAB ubwo yasuraga ibikorwa bya koperative y’abatubuzi b’imbuto biri mu kibaya cy’umuvumba mu karere ka Nyagatare.

Iyi koperative yasuwe ni iyitwa Nyagatare seeds promotion cooperative ikora ibikorwa byo gutubura imbuto aho ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) batubura imbuto zitanga umusaruro mwiza zigahabwa abahinzi.

Iyi koperative ubu ifite ubuhinzi bw’ibigori aho ibukorera ku buso bwa hectari zigera kuri 230 yatijwe na MINAGRI mu kibaya cy’umuvumba kizwi ku izina ry’ikirimburi.

Nyuma yo gusura ibikorwa by’aba bahinzi, umuyobozi wungirije wa RAB yagiranye ikiganiro nabo bungurana ibitekerezo ku byo bamaze kugeraho n’icyerekezo bafite. Mu ngorane aba bahinzi bagaragaje, harimo ikibazo cy’izuba bahuye nacyo aho byabasabye gukoresha uburyo bwo kuhira bikabasaba ingufu batari bateganije.

Ibi rero ngo byababereye isomo rikomeye aho ubu kugirango bakore ubuhinzi bw’umwuga ubu bafite ingamba zo kujya bategura uburyo bwo guhangana n’ibihe by’izuba.

Musabyimana Innocent umuyobozi w’ungirije w’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi yabashimiye uburyo batekereje gahunda yo kuhira kuko byatumye bagira igohombo gikabije.

Kuhira imyaka kandi yasabye ko byaba umuco ku Banyarwanda bose bakora ubuhinzi kugirango hirindwe ibihombo mu bihe imvura yabaye nke.

Ku ruhande rw’iyi koperative, Businge Suzan Gahigi uyiyobora yagarutse ku kamaro ko kwishyira hamwe aho hahuzwa imbaraga kandi ijwi ryanyu rikumvikana. Agaruka ku kamaro k’iki gikorwa cyo gutubura imbuto, yavuzeko bifasha mu kugeza imbuto zizewe ku baturage bityo bakazamura umusaruro.

Aba batubuzi bashimiye MINAGRI ku ruhare ikomeza kugira yegera abahinzi n’inama bahabwa. Ikifuzo bafite ngo ni ukuzamura imikorere bakagera ku rwego bahaza akarere ka Nyagatare, imbuto nziza ndetse bakaba banagura amarembo bagatanga izi mbuto mu rwego rw’intara.

Ikibaya cy’umuvumba bakoreramo ibi bikorwa cyiratunganywa na Leta y’u Rwanda kikazajya gihingwamo umuceri.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka