Ngororero: Abaturage barigishwa uko bakora ifumbire y’ikirundo hakoreshjwe uburyo kamere
Nyuma yo kwesa imihigo ya 2012-2013, aho ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko ubuhinzi bwarushijeho gutanga umusaruro, kuwa 16 Nyakanga 2013, akarere ka Ngororero katangije ku mugaragaro gahunda yo gukora ifumbire y’ikirundo, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi.
“Uko uyu umwaka urangiye mukora ku rukuta rw’inzu umuriro ukaka, abe ariko uyu mwaka uzarangira mukirigita ifaranga; nk’uko byatangajwe na Mazimpaka Emmanuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ngororero, ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo gutegura ifumbire y’ikirundo izifashishwa mu gihembwe cy’ihinga 2014 A.
Mazimpaka yashimye uruhare rw’Abaturage mu mihigo ya 2012-2013 cyane cyane mu buhinzi, anabasaba gukora ibyo bashoboye hanyuma ibisigaye bisaba ubushobozi buhambaye Leta nayo ikabikora, ahatanzwe urugero rw’ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi.
Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi bisaba gukoresha amafumbire y’imborera na mvaruganda.
Biragoye rero ku muhinzi kubona ifumbire y’imborera ituruka ku matungo, akaba ariyo mpamvu hatekerejwe gutegura ifumbire y’ikirundo igizwe n’ibyatsi biboneka mu mirima y’abahinzi, ikamufasha kongera umusaruro w’ubuhinzi akihaza ndetse akanasagurira amasoko bityo agakirigita ifaranga.
Icyi gikorwa cyitabiriwe n’abahinzi bahinga muri site ya Kazabe, abajyanama b’ubuhinzi bo mu Murenge wa Ngororero, Abakozi bashinzwe iterambere mu Tugari, aabashinzwe ubuhinzi mumirenge itandukanye n’abandi baturage.
Hakuzimana Innocent Umukozi wa wa RAB(Rwanda Agriculture Board) mu Ntara y’iburengerazuba akaba yizeza abahinzi bo mu karere ka Ngororero ubufatanye mu gushaka icyatuma umusaruro wiyongera kandi bagakuramo n’amafaranga.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|