Nyabihu: Guhuza ubutaka no kongera umusaruro mu buhinzi bageze ku 107%

Ubuhinzi bufatwa nk’inkingi ikomeye mu kuzamura ubukungu bw’akarere ka Nyabihu buragenda butera imbere hibandwa ku byatuma harushaho gukorwa ubuhinzi bw’umwuga ndetse n’musaruro uzamuka kurushaho.

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu avuga ko ubuhinzi bwazamutse ku buryo mu mwaka w’imihigo wa 2012-2013, ibijyanye no guhuza ubutaka no kongera umusaruro bageze ku 107% besa umuhigo.

Nyirimanzi kandi avuga ko mu bihingwa byahinzwe mu mwaka ushize mu bihembwe byombi harimo ibirayi kuri hegitari 14207, ibigori kuri hegitari 11926, ibishyimbo kuri hegitari 14207 n’ingano kuri hegitari 5310.

Ubuhinzi bw'ibirayi, ibigori, ingano n'ibishyimbo byatanze umusaruro mwiza.
Ubuhinzi bw’ibirayi, ibigori, ingano n’ibishyimbo byatanze umusaruro mwiza.

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2013 A ibirayi byatanze umusaruro ungana na toni 32 kuri hegitari, ibishyimbo toni 2,7 kuri hegitari, ingano toni 3 kuri hegitari naho ibigori toni 4,4 kuri hegitari.

Mu rwego rwo guhunika umusaruro ngo ube ufashwe neza, ukomeze kongera agaciro kanini ku bijyanye n’ifaranga, hashyizweho ubwanikiro muri aka karere bufasha abaturage. Buri mirenge igera ku 4 cyangwa 5 ikaba ihurira ku bwanikiro bumwe.

Ubuhunikiro bugira akamaro mu kongera agaciro k’ifaranga ku bihingwa kandi bigafasha n’umuhinzi kubona imbuto no kubika imyaka ye neza, ahujuje ubuziranenge ku buryo iba imeze neza.

Ikindi kandi bimufasha kudapfusha imyaka ye ubusa , bigatuma abasha kurwanya inzara mu bihe bibi.

Gahunda yo guhuza ubutaka no gukoresha amafumbire n'inyongeramusaruro byatumye umusaruro uzamuka ku bihingwa.
Gahunda yo guhuza ubutaka no gukoresha amafumbire n’inyongeramusaruro byatumye umusaruro uzamuka ku bihingwa.

Ku mwero, ikilo cy’ibigori wasangaga kigura hagati y’amafaranga 160 n’170. Nyamara ku babihunitse,mu kwezi kumwe gusa ikilo cyari kigeze ku mafaranga 200 no hejuru yayo.

Kugeza ubu abahinzi bashishikarizwa kurushaho gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi hirya no hino, abajyanama b’ubuhinzi, abashinzwe iyamamazabuhinzi n’abandi.

Gukoresha amafumbire, inyongeramusaruro no kwita ku bihingwa bikaba bigomba kugirwa nyambere ku masite yabo, kugira ngo umusaruro uzarusheho kuzamuka batere imbere, bityo n’akarere n’igihugu bitere imbere.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka