Cyusa Ibrahim n’Abami b’Igisope bagiye kwinjiza neza Abanyarwanda mu mwaka mushya

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Gakondo, Cyusa Ibrahim afatanyije n’Abami b’Igisope barimo Munyanshoza Dieudonné bakunze kwita Mibirizi, bagiye gutaramira Abanyarwanda babinjiza mu mwaka mushya wa 2026.

Iki gitaramo cyiswe ‘Ingamba mu nganzo’, kizitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Dauphin, Orchestre Les Fellows na Orchestre Impala, kikaba kizabera kuri ’Luxury Garden’ (Norvege), Tariki ya 27 Ukuboza 2025,

Aganira na Kigali Today, Cyusa Ibrahim yavuze ko yiteguye gushimisha Abanyarwanda abinjiza mu mwaka mushya wa 2026

Agira ati “Kimwe mu byo nishimira ni ugusoza umwaka nishimanye n’inshuti n’abavandimwe n’Abanyarwanda muri rusange, ndetse nkabaha ibyishimo”

Cyusa Ibrahim amaze kubaka izina rikomeye mu njyana ya Gakondo, aho amaze gukora indirimbo nyinshi zikunzwe n’abatari bake, harimo nka Muhoza wanjye, Marebe yasubiyemo n’izindi nka Imparamba, ndetse zicurangwa no mu birori bitandukanye nko mu bukwe n’ahandi hatandukanye.

Hazaba ahari kandi Orchestre Impala na Les Fellows zimenyerewe mu bisope ahantu hatandukanye, hahurira abantu ngo bishimishe.

Adolphe Higiro wateguye iki gitaramo, yavuze ko abantu bakwiye kucyitabira kuko bateguriwe udushya twinshi.

Ati “Muzitabire muri benshi twishimane mu gutangira umwaka wa 2026, cyane ko twabateguriye udushya mu gitaramo”.

Akomeza asaba abantu kugura amatike ku hakiri kare, kuko ku munsi nyirina w’Igitaramo ashobora kuzaba yashize.

Biteguye gushimisha abazitabira iki gitaramo
Biteguye gushimisha abazitabira iki gitaramo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka