Gufunga ikivu byigijwe inyuma ho ukwezi

Gufunga ikivu hagamijwe kongera umusaruro w’isambaza bizajya bikorwa mu kwezi kwa cyenda n’ukwa cumi aho kuba mu kwa munani n’ukwa cyenda nk’uko byari byemejwe umwaka ushize.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama idasanzwe y’abarobyi n’ikigo cy’igihugu gifite ubworozi mu nshingano zacyo (RAB), yateranye tariki 09/07/2013.

“Twese twemeje ko hari impamvu zifatika zitumye dufata icyemezo ko gufunga ikivu bizajya bikorwa mu kwa cyenda n’ukwa cumi aho kuba mu kwa munani n’ukwa cyenda” nk’uko byatangajwe na Dr Ntegebirizaza Samson, ushinzwe ubworozi muri RAB mu ntara y’Uburengerazuba nyuma y’inama yagiranye abahagarariye abarobyi b’isambaza mu turere dutanu dukora ku Kivu (Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi).

Mbere y’uko iki cyemezo gifatwa, abarobyi b’isambaza bavugaga ko gufunga ikivu mu kwezi kwa munani n’ukwa cyenda nta kintu kigaragara bimara ku musaruro kubera ko ngo muri ayo mezi yombi nta mvura iba ihari, bityo bigatuma isambaza zitororoka kubera ko ziba zitabona ibyo kurya bihagije nk’uko byasobanuwe na Nizeyimana Fidele, perezida w’impuzamashyirahamwe y’abarobyi mu Ntara y’iBurengerazuba.

Iyo ikivu gifunze abarobyo bahagarika ubwato kugirango amafi abanze akure.
Iyo ikivu gifunze abarobyo bahagarika ubwato kugirango amafi abanze akure.

Umuhuzabikorwa w’umushinga w’uburobyi mu karere ka Karongi, Sibomana Jean Bosco, nawe yashyigikiye kiriya cyemezo nk’umuntu ukorana n’abarobyi umunsi ku wundi. Avuga ko ngo n’ubwo umwaka ushize bafunze ikivu mu kwa munani n’ukwa cyenda umusaruro ukiyongera, wasangaga isambaza zitari zikuze bihagije.

Mu ntangiriro, ku turere dutanu dukora ku Kivu, abarobyi bo muri Rubavu na Rutsiro ni bo bonyine batemeranyaga na bagenzi babo, bivuga ko bo bari bari ku ruhande rwa RAB rwari rushyigikiye gukomeza gahunda yo gufunga mu kwa munani no mu kwa cyenda nk’uko byari byaremejwe umwaka ushize.

Mu nama yo kuwa kabili ariko Rubavu na Rutsiro nabo basanze nta mpamvu yo kunyuranya na bagenzi babo, nyuma yo kumva ko ibisobanuro batangaga bifite ishingiro.

Icyemezo cyo gufunga ikivu buri mwaka mu gihe cy’amezi abili, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka ushize wa 2012, nyuma y’uko RAB, ubuyobozi bw’Intara n’abarobyi ubwabo babonye ko umusaruro w’isambaza wari umaze kugabanuka, bityo basanga bikwiye ko ikivu kigomba kujya gihabwa agahenge mu mezi abili buri mwaka.

Marcellin Gasana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka