Huye: Minisitiri Kalibata arakangurira abaturage kuvugurura ubuhinzi

Mu nama Minisitiri w’ubuhinzi, Agnès Kalibata, yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Ntara y’amajyepfo kuri uyu wa 29/7/2013, yabasabye kwiyemeza gufasha abaturage bayobora kongera umusaruro w’ubuhinzi, ibyo bakazabigeraho ari uko bifashishije inyongeramusaruro.

Minisitiri Kalibata yagize ati “niba mushaka kuzamura abaturage muyobora, bizaturuka ku kuntu mufasha abahinzi mu mihingire yabo. Naho ubundi, umuhinzi utahinze ngo yeze bihagije, ntazabona amafaranga ya mituweri, ntazanabasha kwikura mu bukene, …”.

Yunzemo ati “nta we nsaba guhigira kongera umusaruro, ahubwo ibyakorwa kugira ngo wiyongere. Urugero nko kwifashisha imbuto z’indobanure, umubare w’abaturage bazifashisha ifumbire yaba imvaruganda ndetse n’imborera haba mu buhinzi bw’urutoki, ubw’imyumbati, … gutunganya ibimpoteri rusange by’imborera, …”.

Minisitiri w'ubuhinzi (wicaye hagati) asaba abayobozi b'inzego z'ibanze gushishikariza abahinzi kwifashisha inyongeramusaruro.
Minisitiri w’ubuhinzi (wicaye hagati) asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gushishikariza abahinzi kwifashisha inyongeramusaruro.

Minisitiri w’ubuhinzi yasabye aba bayobozi gushishikariza abahinzi kwifashisha ifumbire mvaruganda ndetse n’imborera mu mihingire yabo kugira ngo babashe kongera umusaruro.

Aha yatanze urugero rw’uko iyo umuhinzi ahinze umuceri atifashishije amafumbire ya ngombwa yeza toni enye kuri hegitari, nyamara yayifashisha akabasha gusarura toni esheshatu kuri hegitari.

Yakomeje agira ati “twegere abantu, urugo ku rundi, tubasobanurire kandi tubashishikarize gukora ibibafitiye inyungu. Tubereke ko kutifashisha ifumbire bibahombya, twifashishije ingero zifatika.”

Yunzemo agira ati “muzakore ku buryo ku ngo icumi zihinga, byibura zirindwi zizakoresha ifumbire. Abahuje ubutaka bo, ntihazagire n’umwe uhinga atifashishije ifumbire ya ngombwa.”

Iyi nama yatumiwemo abashinzwe ubuhinzi mu mirenge no mu turere two mu Ntara y'amajyepfo hamwe n'abayobozi b'imirenge ndetse n'uturere.
Iyi nama yatumiwemo abashinzwe ubuhinzi mu mirenge no mu turere two mu Ntara y’amajyepfo hamwe n’abayobozi b’imirenge ndetse n’uturere.

Na none kandi, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwifashisha inyongeramusaruro, hifujwe ko mu nama bakora nyuma y’umuganda, hajya hagira bagenzi babo batanga ubuhamya ku nyungu bakuye mu kuzifashisha.

Ibi kandi bizaherekezwa n’uko hazabaho amatsinda akurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uko abahinzi bifashisha inyongeramusaruro ku gipimo cyahigiwe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka