Gasabo: Akarere kiteguranye igihembwe cy’ubuhinzi ingamba nshya

Akarere ka Gasabo n’abafatanya bikorwa bako biyemeje ko igihembwe cy’ihinga gitangirana n’ukwezi kwa cyenda kigomba kurangwamo impinduka nshya mu buhinzi n’ubworozi muri aka karere gasa nk’aho kasigaye inyuma muri ibyo bice.

Akarere ka Gasabo nk’akarere kari ku buso bunini kandi kari mu mujyi wa Kigali, gakunda guhura n’ikibazo cy’ibiribwa kuko ibyinshi bitunga abagatuye ari ibiva mu tundi turere tw’igihugu.

Ariko ubuyobozi bw’akarere bugatangaza ko nta kibazo cy’ubuhinzi cyangwa cy’ubworozi cyari gikwiye kubaranga kuko Gasabo yonyine yihagije ku mahirwe n’ubutaka bwo gukoreraho ibyo bikorwa bibiri bitunze benshi mu gihugu.

Willy Ndizeye, Umuyobozi w’aka karere, atangaza ko ibyo biterwa n’ubutaka bwinshi bitabyazwa umusaruro ariko yizera ko hamwe n’ubufatanye n’abahakorera batandukanye hari umusaruro bizatanga.

Umuyobozi w'akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye.

Ati: “Hari ingamba zitandukane zagiye zifatwa ku bufatanye na MINAGRI nk’ifumbire kuyibegereza ari nacyo dukangurira cyane cyane abahinzi, gukoresha ifumbire y’imborera cyangwa mva ruganda.

Ikindi ni imbuto ku bashaka guhinga kugira ngo bashobore kubona umusaruro uruseho ariko hari n’abandi baza bashaka ibishanga bidahinze, iyo baje batugaragariza neza gahunda turabafasha.”

Ndizeye akomeza avuga ko banagira inama abakora ibikorwa by’unuhinzi n’ubworozi bitandukanye muri aka karere, nk’uko yabitangarije mu nama yagiranye n’abayobozi b’imirenge n’ubuhinzi n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi muri Gasabo.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ho bemeza ko bashishikajwe cyane n’uko abahinzi bakoresha ifumbire ndetse bakanabishyira mu mihigo.

MINAGRI ikifuza ko kugira ngo umusaruro wiyongere n’uko ikoreshwa ry’ifumbire ryagera byibura kuri 45%, nk’uko byatangajwe na Innocent Nkurunziza, umuyobozi mukuru wungirije ubuhinzi mu kigo cy’Igiuhug gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka