Kabaya: Barakangurirwa guhinga ingano zikoreshwa mu kwenga Mutzig

Abaturage bo mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero kwitabira ingano z’ubwoko bushyashya bazanye mu murenge bukoreshwa mukwenga inzoga ya mitsingi (Mutzig).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabaya, Uwihoreye Patric, avuga ko nyuma yo gashaka imbuto zitwa MSAAMA ndetse zikageragezwa mu mwaka washize, byagaragaye ko zitanga umusaruro, zera neza muri uwo murenge kandi zikaba zifite isoko rihagije kuko zikenewe cyane n’uruganda rwa Bralirwa.

Abahinzi b’ingano mu murenge wa Kabaya bari basanzwe bamenyereye guhinga ubwoko bwitwa NJORO busanzwe buzwiho gukoreshwa mu gutanga ifarini.

Gusa hari hashize iminsi bamwe mu bahinzi bavuga ko ubu bwoko bw’ingano bwibasiwe n’indwara bataramenya ndetse bikanemezwa n’umukozi w’akarere ushinzwe ubuhinzi, Benimana Alexis, uvuga ko bafatanyije na RAB barimo gushaka uko bayirwanya.

Havugamenshi Theogene, umuyobozi wa koperatie ihinga ingano mu murenge wa Kabaya avuga ko bazitabira guhinga ubwo bwoko bushya kuko icyo bakeneye ari ikibateza imbere kandi n’igihugu kikunguka muri rusange.

Buri mwaka, mu karere ka Ngororero bahinga ingano ku buso busaga hegitari 7000, naho umurenge wa Kabaya ukaba ariwo uhingwamo ingano kurusha iyindi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka