Abatubuzi b’imbuto barasabwa kubitandukanya no guhinga ibirayi nyirizina

Mu rwego rwo kwirinda ubwinshi bw’udukoko mu musaruro w’ibirayi, abatubuzi b’imbuto barasabwa kubikora nk’umwuga maze ubuhinzi nyirizina bakabiharira abandi, cyane ko iyo bikozwe neza bizamura umusaruro haba k’umutubuzi ndetse n’umuhinzi w’ibirayi.

Ubwo yasuraga umutubuzi w’ingemwe z’ibirayi mu murenge wa Muko akarere ka Musanze ndetse n’abatubuzi b’imbuto bishyize hamwe bahuza ubutaka mu murenge wa Kinigi kuri uyu wa kane tariki 11/07/2013, minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozo Dr. Agnes Karibata yabasabye ko abakora ubutubuzi bw’imbuto bakwiyongera.

Ati: “Iyo hari imbuto nziza bizamura umusaruro w’ibirayi. Ikibazo cyakunze guterwa n’uko bamwe batoranya mu birayi bejeje bakabisubiza mu murima, nyamara biba bivanyemo udukoko bityo bikagabanya cyane umusaruro w’ibirayi”.

Yavuze kandi ko abahinzi b’ibirayi bagomba gufata umuco wo gukoresha imbuto y’indobanure iba yatunganyijwe n’abatubuzi hagamijwe kongera umusaruro w’ibirayi. Ibi kandi ngo bizashyirwa mu itegeko kugirango abahinzi n’abatubuzi babashe gukora akazi kabo by’umwuga.

Minisitiri Karibata aganiriza abatubuzi b'imbuto z'ibirayi i Musanze.
Minisitiri Karibata aganiriza abatubuzi b’imbuto z’ibirayi i Musanze.

Ati: “ni ubuhinzi kandi bufite amafaranga… ni ngomba ko habaho uburyo butuma umuntu utunganya imbuto agira abamugurira, abaturage bareke guhinga ibirayi basaguye mu murima. Kugirango batabura ababagurira ni ngombwa gushyiraho uburyo bufatika bw’amategeko”.

Gafaranga Joseph, umunyamuryango w’urugaga rw’abahinzi n’aborozi IMBARAGA, avuga ko kimwe mu bituma umusaruro utiyongera nk’uko ukenewe, biterwa n’imbuto ikiri nke, guhora bahinga ibirayi ari bimwe mu bitera icyo kibazo.

Ati: “Imbuto iyo ari nke, abatarabonye imbuto nziza, bagakoresha ibyo biyezereje ntibakoreshe inyongeramusaruro bituma umusaruro uba mucye”.

Kimwe mu bibazo ubuhinzi bw’ibirayi buhura nabyo, ni uko abatubura imbuto ari nabo bahinga ibirayi, maze udukoko bavana mu buhinzi bw’ibirayi bakabuzana mu mbuto, maze hakazaboneka imbuto mbi, ariyo ntandaro y’umusaruro udahagije.

Abahinzi basobanura uburyo bakoze urugendo shuri mu Buholandi bakaza bahinga uyu murima w'imbuto z'ibirayi.
Abahinzi basobanura uburyo bakoze urugendo shuri mu Buholandi bakaza bahinga uyu murima w’imbuto z’ibirayi.

Kuri hegitari imwe, iyo hakoreshejwe imbuto nziza, amafumbire n’inyongeramusaruro, ngo hashobora kuboneka toni zikabakaba 40, nyamara kuri ubu benshi mu bahinzi bakuramo izitarenga 20.

Kugeza ubu abahinzi babiri mu karere ka Musanze batangiye gahunda yo gutubura imbuto y’ibirayi kuva ku ngemwe bahabwa na RAB kugeza ku rwego rwa gatatu.

Gusa ngo uyu mubare uracyari muke, bityo hagasabwa ko abahinzi bandi bakwitabira iki gikorwa cyo gutubura no guhinga imbuto ku buryo bw’umwuga, bakabikora byonyine kuko imbuto y’ibirayi ngo yanduzwa cyane n’ibindi birayi bityo ababikora bakaba bagomba gutandukana.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka