Sake: Abahinzi b’inanasi batashye inzu y’ikusanirizo ry’umusaruro wabo

Abahinzi bibumbiye mu mpuzamashyirahamwe y’abahinzi b’inanasi COPANASA bo mu mirenge ya Sake, Jarama na Rukumberi, kuri uyu wa Gatanu tariki 26/07/2013, batashye ku mugaragaro inzu ikusanirizo ry’umusaruro wabo.

Iyi nzu ije isanga imodoka ya Dayihatsu bagabiwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mu rwego rwo kugira ngo umusaruro wabo w’inanasi urusheho kubagirira akamaro.

Aba bahinzi bahinga inanasi kuri hegitari zigera kuri 700, beza inanasi nini kandi nziza, bakanakorana n’uruganda Inyange industry barugurishaho umusaruro wabo.

Imbere hakozwe kuburyo uyu musaruro ushobora kumara iminsi utegereje abaguzi bo mu nganda.
Imbere hakozwe kuburyo uyu musaruro ushobora kumara iminsi utegereje abaguzi bo mu nganda.

Impamvu yabateye kubaka iyi nzu y’ikusanyirizo ry’umusaruro wabo ngo byari ukugira ngo umusaruro wabo wajyaga upfa ubusa mu mirima yabo uhurizwe ahantu hamwe bityo binorohere umukiriya uzishaka kuzibonera hamwe, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa COPANASA.

Yagize ati: “Ubundi umusaruro wose wacu siko wabashaga kugera ku modoka iwutwara ku isoko,ariko ubu ntamusaruro uzongera gupfa ubusa kuko iyi nzu ariho zizajya zose zizanwa, maze bikorohera umukiriya kuzibona ziri hamwe kandi ziciye kurusha uko ubundi bazisangaga mu mirima hamwe ntibahagere.”

Inzu y'ikusanirizo ry'umusaruro w'inanasi,yashimwe n'abayibonaga kubera ubwiza bwayo.
Inzu y’ikusanirizo ry’umusaruro w’inanasi,yashimwe n’abayibonaga kubera ubwiza bwayo.

Abahinzi b’inanasi nabo bishimira ko igihingwa cyabo kigiye kurushaho kugira agaciro kuko batazongerakubura isoko cyangwa ngo iananasi zabo ziborere mu mirima bategereje ko abaguzi baza, kuko babajya bazisoroma bazijyane ku ikusanirizo babagurire.

Mu ijambo ry’umukozi w’uruganda inyange industry, yavuze yakanguriye aba bahinzi kongera ubuso bahinzeho inanasi kugira ngo babashe guhaza amasoko.

Yanasabye aba bahinzi kujya bagura imitobe n’ibindi bikorwa n’uru ruganda kugirango bumve ubwiza bw’inanasi.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Aphrodise Nambaje, yashimye cyane ubufatanye bw’aba bahinzi maze abasaba gukomeza uwo murava ,ndetse no kugira vision yo kuzagira uruganda rwabo rutunganya ibikomoka ku nanasi.

Ati: “Ni byiza ko mukorana n’uruganda inyange ,mutangire rero mugire vision yo kuba namwe mwashinga uruganda rutunganya za comfitire,divayi n’ibindi biva mu nanasi mwihingira. Turashaka uruganda i Ngoma.”

Aba bahinzi ngo kubera uburyo bakora neza mu makoperative ngo abanyamuryango bariyongereye kuko imirenge igera kuri itandatu yo mu karere ka Ngoma ngo nayo yamaze gutangira gukorana n’iyi mpuzamashyirahamwe.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza nitubigire. tunashishikariza Uburere kugira inama abanzi nkuko akangoma kabikoze tugire amahoro.

jean yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka