Abahinzi barasabwa gukoresha ifumbire kuko ubutaka bw’u Rwanda butaziyongera

Abahinzi bo mu Rwanda barasabwa guhindura imyumvire bakayoboka gukoresha amafumbire mu mwuga wabo kuko ariho bazavana umusaruro mwinshi ubaha amafaranga kandi ugatunga Abanyarwanda, dore ko ngo ubutaka bwo butazigera bwiyongera.

Ibi minisitiri Agnes Kalibata ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi yabibwiye abayobozi b’uturere n’Imirenge mu Ntara y’Iburasirazuba tariki 10/07/2013, abatuma kujya kwigisha abahinzi uburyo bwo guhinga hato ukabona umusaruro mwinshi cyane hakoreshejwe amafumbire.

Minisitiri Kalibata yavuze ko Abanyarwanda batagikwiye kwiringira guhinga hanini cyane ngo basarure byinshi kuko ubutaka bugenda buba buto kandi bukaba budateze kuziyongera na rimwe, ahubwo asaba abahinzi kwihatira gukoresha amafumbire kandi abayobozi bakabafasha kuyabona no kuyakoresha neza.

Minisitiri Kalibata ati “Ubutaka bw’u Rwanda ntibuzongera kwiyongera ukundi, niyo mpamvu Abanyarwanda dukwiye kwiga guhinga bya gihanga, tugakoresha amafumbire tugasarura byinshi kuko bishoboka, Abanyarwanda bakazabona ibibatunga bakanasagurira amasoko, ndetse n’abahinzi bakabona amafaranga menshi.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda yasabye abayobozi gushishikariza abahinzi banabereka uburyo bugezweho bwo guhinga kijyambere, by’umwihariko abahinzi bose bagakoresha amafumbire, ndetse ngo utayikoresheje agafatirwa ibihano kuko aba akoresha nabi ubutaka agatuma budatanga umusaruro ukenewe mu guhaza Abanyarwanda.

Imibare itangazwa na minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko mu ntara y’Iburasirazuba bakoresha amafumbire ku gipimo cya 16%, intego ikaba ari uko uyu mwaka hazakoreshwa byanze bikunze amafumbire ku gipimo cya 40% hagamijwe ko mu myaka iri imbere abahinzi bose bazitabira gukoresha ifumbire ku gipimo cya 100%.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka