Ikawa y’i Nyamasheke ni yo iryoshye kurusha izindi mu Rwanda

Nyuma y’uko inganda zitunganya ikawa mu Rwanda zagiye mu marushanwa yo kumenya abafite ikawa iryoshye kurusha abandi, abayisogongeye basanze iya CAFERWA Gishugi CWS y’i Shangi ho mu Karere ka Nyamasheke ari yo ihiga izindi muri uyu mwaka.

Ibi byatangarijwe i Simbi ho mu Karere ka Huye tariki 16/8/2013, mu munsi mukuru wo kwishimira ubwiza bw’ikawa yo mu Rwanda wateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteze imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).

Abari bitabiriye ibirori bafashe umwanya wo kunywa ku ikawa y'u Rwanda.
Abari bitabiriye ibirori bafashe umwanya wo kunywa ku ikawa y’u Rwanda.

I Simbi aha habereye ibirori hari mu gace kazwiho kuba kera ikawa nziza mu gihugu, izwi ku izina ry’ikawa ya Maraba.

Mu nganda zigera ku 159 zitabiriye amarushanwa, habanje gutorwamo 100, hanyuma 59 ziza imbere mu bwiza. Kuri uyu wa 16/8, herekanwe abaje mu myanya 15 ya mbere, batoranyijwe n’abasogongezi 19, harimo 17 baturuka mu bihugu bibonekamo abaguzi b’ikawa ndetse na 2 b’Abanyarwanda.

Icyakora, ku ikubitiro ikawa yabanje gusogongerwa n’abasogongezi b’Abanyarwanda.

Abaturage basanzwe nabo basomye kuri kawa.
Abaturage basanzwe nabo basomye kuri kawa.

Tugarutse ku nganda zitunganya ikawa (CWS-Coffee Washing Stations) zitabiriye amarushanwa, umwanya wa kabiri mu gutunganya ikawa iryoshye wegukanywe na NMC Mibirizi Coffee Station yo mu Karere ka Rusizi, hanyuma uwa gatatu wegukanwa na Gisuma Coffee na yo yo mu Karere ka Rusizi.

Imyanya ya 4, uwa 5 n’uwa 6 byegukanywe n’inganda zo mu karere ka Huye. Ngo kuba rero gutangaza ibyavuye muri aya marushanwa byabereye muri aka karere ka Huye, ni uko kugeza ubu ari ko gafite abitabiriye aya marushanwa benshi babashije kuza mu myanya y’imbere.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnès Kalibata, mu ijambo rye yashishikarije abaturage bo mu Mirenge ya Simbi, Maraba, Kigoma, Huye na Mbazi yose yo mu Karere ka Huye, bari bitabiriye ibi birori, kurushaho kwita ku ikawa kugira ngo itange umusaruro mwiza, ndetse no kongera ubuso bayihingaho.

Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi ashimira abasogongeye ikawa bwa nyuma.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ashimira abasogongeye ikawa bwa nyuma.

Yifuje kandi ko n’abahinzi bo mu tundi Turere bakwitabira kwita kuri kawa, kugira ngo na bo bazajye bagaragara mu myanya ya mbere mu kugira ikawa nziza ari benshi.

Yagize ati “hafi 2/3 by’ikawa yatsinze ni iyo mu Karere ka Huye. N’utundi turere tuzitabire kugira ikawa nziza.”

Abahinga bakanatunganya kawa bo mu Ntara y’Uburengerazuba bishimira ko igikombe gitashye iwabo inshuro eshatu zikurikiranya. Umwe mu bari bitabiriye ibi birori yagize ati “uyu mwaka igikombe gitashye i Nyamasheke, umwaka ushize cyatashye i Karongi, naho uwubanziriza cyatashye i Rutsiro.”

Abasogongeye ikawa b'Abanyarwanda bashimiwe igikorwa bakoze.
Abasogongeye ikawa b’Abanyarwanda bashimiwe igikorwa bakoze.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibahi ngenyi shi basagu rire amahanga

ndazigaruye yanditse ku itariki ya: 21-07-2017  →  Musubize

nyamagabe iciye agahigo mutunditurere nikomereze ahooooooo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

n.higiro yanditse ku itariki ya: 18-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka