Leta irasabwa kongera ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi

Ubushakashatsi bushya bwa Action Aid bugaragaza ko goverinoma y’u Rwanda itagira icyo ikora mu kongera ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi kuko ikiri kuri 6%, ariko ku rundi ruhande uyu muryango ushima politiki n’ubushake bwo guteza imbere iki gice gitunze abaturage benshi mu Rwanda.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko guhera mu 2008 kugeza mu 2013 Leta yagerageje gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubuhinzi, ariko inyungu abakora muri ibi bice babonaga cyane cyane abagore yagiye igabanuka cyane ndetse ugasanga n’indi mishinga ishamikiyeho itunguka.

David Adama, umuhuzabikorwa w’umushinga ugamije kongerera ibikorwa by’ubuhinzi amafaranga ava muri Leta, yatangaje ko banarebye ku ngengo y’imari u Rwanda ruherutse kwemeza bagasanga nabwo nta cyahindutse.

David Adama wayoboye ubu bushakashatsi avuga ko Afurika igifite byinshi byo gukora mu kuzamura amafaranga ashyirwa mu buhinzi.
David Adama wayoboye ubu bushakashatsi avuga ko Afurika igifite byinshi byo gukora mu kuzamura amafaranga ashyirwa mu buhinzi.

Yagize ati: “Ikindi twakoze ni ukureba ku ngengo y’imari ya 2013/2014 twasanze n’ubwo guverinoma yageze kuri byinshi ndetse yo na Uganda bikaba byarashinzwe ku rwego rwa Afurika yose, twabonye ko hari igabanuka mu ingengo ya 2013/2014.

Kandi iyo ni inkeke ikomeye dukwiye kwitaho kugira ngo turebe igitera icyo kibazo gukira ngo ubuhinzi ntibubone amafaranga, duhereye mu mafaranga ava muri Leta no muri andi ava mu bikorwa by’inkunga z’iterambere mu Rwanda.”

Icyo ni nacyo cyahuje kuri uyu wa Kane tariki 18/07/2013, impuguke ziturutse muri Leta no mu bikorera, zaganiraga ku cyakorwa kugira ngo iryo gabanuka ry’amafaranga ajya mu buhinzi rihagarare, kandi n’abagore babone inguzanyo zo kubafasha kuzamura ubuhinzi bwabo.

Gusa Leta yo yahakanye ko yagabanyije amafaranga yageneraga ibikorwa by’ubuhinzi, ahubwo ngo amafaranga agera kuri 12% by’ingengo y’imari agenerwa ibikorwa by’ubuhinzi agabanya n’ibindi bice bishamikiyeho, nk’uko byatangajwe na Christophe Nsengiyaremye ushinzwe imishinga no kuyigenzura muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Nsengiyaremye Christophe ushinzwe imishinga no kuyigenzura muri Minisiteri y'imari n'igenamigambi yavuze ko hari imibare batemera.
Nsengiyaremye Christophe ushinzwe imishinga no kuyigenzura muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi yavuze ko hari imibare batemera.

Ati: “Icyo bita amafaranga agenda mu buhinzi ntago twe tukibona nk’amafaranga agenda mu buhinzi, kuko bo barareba amafaranga agenda muri Minisiteri y’Ubuhinzi yonyine.

Ariko ntibarebe ibindi bice bifatanya n’ubuhinzi, harimo nk’amafaranga agenda mu mashyamba, amafaranga ahabwa uturere mu bijyanye n’ibikobwa by’ubuhinzi, amafaranga y’andi ashobora kuba atangwa n’abaterankunga mu bikorwa by’ubuhinzi.

Ibyo byose nibyo bituma bavuga bati mu buhinzi bagendamo 6% ariko twe tubona arenze 10% nk’uko amasezerano ya Maputo abivuga.”

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda, Uganda, Kenya na Nigeria, bwagizwemo uruhare n’ikigo gishinzwe gusesengura imikorere ya za politiki zishyirwaho (IPAR Rwanda).

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo IPAR ivuga ni byo koko, n’ubwo yaba 10%, ntibiyabuza kuba make kabisa. Bongeremo akabaraga. Kandi biragaragara no ku isoko aho usanga imbuto hafi yazose zituruka mu bihugu duhana imbibi. Ubworozi ku matungo magufi ni ikibazo, ubushakashatsi bugenda buhoro nkaho abahinzi b’umuceri bamaze iminsi basaba ko babonerwa imbuto nziza zashobora guhangana n’umuceri uturuka hanze n’ibindi.

GAT yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka