Rulindo: Hari abahinzi bagifite imyunvire iri hasi mu gukoresha ifumbire nva ruganda

Hari bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru bagitekereza ko ibihingwa byafumbijwe ifumbire mva ruganda bishobora kubatera uburwayi. Barabivuga mu gihe begerejwe iyi fumbire mu rwego rwo kubona umusaruro w’ibituruka ku buhinzi utubutse, kandi mwiza.

Abashinzwe ubuhinzi mu karere ka Rulindo biyemeje gufata ingamba zihamye, kugira ngo igihembwe cy’ihinga cyegereje kizavemo umusaruro uhagije.

Zimwe muri izo ngamba zafashwe hakaba harimo gukoresaha ifumbire nva ruganda kurushaho, ngo kuko bamwe mu bahinzi bo muri aka karere usanga badakunze gukoresha iyi fumbire kubera imyunvire itari myiza bayivugaho.

Imwe muri iyo myunvire ni uko harimo abahinzi bamwe bavuga ngo imyaka yafumbiwe n’ifumbire mva ruganda ishobora kuba yatera kanseri, nk’uko byatangajwe n’abahagarariye ubuhinzi mu mirenge no mu tugari mu nama baherutse kugira n’ubuyobozi bw’akarere.

Abandi ngo bakavuga ko iyi fumbire isajisha ubutaka mu gihe ikoreshejwe kenshi. Ibi ni bimwe mu bididndiza umusaruro muri aka karere, kuko abahinzi usanga batayikoresha bagakoresha ifumbire y’imborera yonyine kandi nayo itaboneka ku rugero ruhagije.

Prosper Mulindwa, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, yabwiye abashinzwe ubuhinzi ko ari bo bagomba guhindura iyo myunvire itari myiza mu bahinzi. Yavuze ko hagomba gukorwa ikintu mu buhinzi gituma iyo myunvire ihinduka.

Yatanze urugero rwo gushyiraho umurima w’ikitegererezo muri buri mudugudu, ukitabwaho, ugafumbirwa n’ifumbire zombi, bityo umusaruro wavamo niwo watuma abahinzi babona ko gufumbiza ifumbire zombi ari ngombwa.

Uyu muyobozi asobanura ko zimwe mu ngamba zafashe kugirango igihembwe gitaha kizavemo umusaruro ushimishije harimo kongera ubwinshi bw’ifumbire mva ruganda, kunoza ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abahinzi, abafatanyabikorwa mu buhinzi nka MINAGRI, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB), urugaga Imbaraga n’abandi.

Akarere kazaba hafi amatsinda y’abahinzi, hanarusheho gusobanura akamaro ko gukoresha ifumbire nva ruganda, ku bahinzi batitabiraga kuyikoresha, bitewe no kudasobanukirwa n’inyungu byabagirira.

Igihembwe cy’ihinga 2014 A biteganyijwe ko kizatangira tariki 20 z’ukwa munani 2013 ,gisozwe hagati y’itariki 10 na 15 z’ukwa cumi 2013. Ibihingwa byatoranyijwe guhingwa mu Karere ka Rulindo ni ibigori, ibirayi, ibishyimbo, imyumbati n’ingano.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka