Basuye igishanga cya Bugarama ngo bige uko babungabunga amazi yuhira umuceri
Abahinga umuceri mu bishanga byo mu Ntara y’Amajyepfo basuye ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bigira kuri bagenzi babo uburyo bashobora kwibonera amafaranga yo kubungabunga amazi yo kuhira imyaka batayategereje ku baterankunga nk’uko bisanzwe bikorwa.
Abakoze urwo rugendoshuri rwabaye tariki 15/08/2013 ni abibumbiye mu miryango ikorera mu bishanga bya Mwogo mu karere ka Huye na Rugeramigozi mu karere ka Muhanga, Base, Kiryango ndetse na Rutenderi mu karere ka Ruhango.
Nyuma yo gusura igishanga cya Bugarama bagasobanurirwa uburyo uyu muryango ukorana n’abahinzi mu bikorwa byo kubungabunga amazi ndetse n’ibikorwa remezo biri muri iki gishanga, abo mu ntara y’amajyepfo bavuze ko bakuyemo isomo ry’uburyo nabo bagiye gukaza umurego mu bukangurambaga bw’abanyamuryango kuburyo ibikorwa nabo babyikorera ubwabo.
Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Muhanga, Mpagaritswenimana ngo nawe asanga ibyo bigiye muri kibaya cya Bugarama bazabisangiza n’abandi bahinzi biryo aya mazi akoreshwa muri ibi bishanga akazajya arushaho kubungwabungwa kimwe n’ibikorwa remezo birimo.
Ikibaya cya Bugarama gifite ubuso busaga hegitari 1500 buhingwamo umuceri. Buri gihembwa cy’iginga, buri muhinzi yishyura amafaranga 600 kuri hegitari imwe akaba ariyo akoreshwa mu kubungabunga amazi yo muri ki gishanga. Ku mwaka ngo bakusanya amafaranga miliyoni 70.
Abari mu rugendoshuri biyemeje ko bagiye kunoza ibikorwa kuburyo nabo bazamura umusaruro kuva kuri toni 6 kugera kuri toni 10 kuri hegitari imwe; nk’uko abahinzi bo mu gishanga cya Bugarama babikora.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|