Gatsibo: Hafashwe ingamba ku nyongeramusaruro mu buhinzi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’abafatanyabikorwa b’Akarere mu by’ubuhinzi biyemeje kongera imikoreshereze y’inyongeramusaruro kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera kandi n’abaturage bave mu buhinzi bwa gakondo biteze imbere.

Nyuma y’ibi bitekerezo abari mu nama yabaye tariki 07/08/2013 bafashe ingamba zitandukianye zirimo; gukora byihuse urutonde rw’abahinzi borozi bakeneye ibikoresho byibanze, kugira ngo babihabwe bityo umusaruro wiyongere, gukundisha abahinzi borozi gukoresha inyongeramusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Habarurema Isaie, yakanguriye abitabiriye inama kwitabira gukorana n’ibigo by’imari, kugira ngo bagere ku bukire burambye.

Abari mu nama bose biyemeje kuba abakangurambaga, kugira ngo ibyo bavugiye mu nama bizashobore gushyirwa mu bikorwa.

Iyi nama yari yitabiriwe kandi n’intumwa za Minisiteri y’ubuhinzi MINAGRI n’abashinzwe ubuhinzi mu Mirenge y’Akarere ka Gatsibo, ushinzwe ubuhinzi mu Karere, abacungamari b’imirenge SACCO yose ikorera mu Karere ka Gatsibo n’abacuruza inyongeramusaruro mu Karere ka Gatsibo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka