Uko wakwirinda Inanda, kimwe mu byonnyi byangiza ibishyimbo

Inanda cyangwa “cutworms” iva mu magi aba yatewe n’ikinyugunyugu ku kibabi c’igihingwa maze akuze akajya mu butaka cyangwa munsi y’amabuye nk’uko tubikesha igitabo “Ibyonni n’indwara by’imboga n’imbuto” cya NAEB.

Izo nanda zigira amabara atandukanye nk’umukara n’ikijuju. Zigira uburebure bungana na mm 15. Inanda zirangiza cyane kuko zikata uruti rw’igihingwa aharinganiye n’ubutaka. Buhoro buhoro kiruma amaherezo kikagwa.

Inanda zangiza ibihingwa mu buryo butandukanye, zishobora kubicamo kabiri, kubirya, kubyumisha n'ibindi.
Inanda zangiza ibihingwa mu buryo butandukanye, zishobora kubicamo kabiri, kubirya, kubyumisha n’ibindi.

Mu kuzirwanya, umuhinzi agerageza gutora inanda abonye mu murima kandi akazica. Guhinga neza umurima mbere yo gutera, ukuramo ibyatsi bibi kuko bituma inanda zigaragara hejuru, inyoni zikazirya.

Gukurura inyoni zirya inanda hafi y’umurima uhashyira utuzenga duto tw’amazi. Ikindi kandi umuhinzi ashobora gutera umuti wica udukoko duto witwa Diméthoate.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka