Ndengabaganizi Euphrem wo mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma yatsindiye igihembo cy’inka y’inzungu kubera ko ari we wabaye indashyikirwa mu kwita ku gihingwa cya kawa mu karere kose.
Bamwe mu bahinzi bo murenge wa Ruhango mu kagari ka Buhoro bavuga ko ibyobo byabafashaga gufata amazi byatangiye gusaza, bakaba basaba ko bafashwa mu bijyanye no kubisana cyangwa bagafashwa kubona ibindi bishyashya.
Mu rwego kuvugurura umusaruro w’ibikomoka ku mata kugira ngo bibashe gupigana ku isoko mpuzamahanga, aborozi bo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu bahawe ibikoresho bya kijyambere bifite agaciro karenga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Gahunda nshya yashyizweho na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda yo gucuruza ibirayi hifashishijwe amakusanyirizo izanye ibisubizo ku bibazo abahinzi b’ibirayi bari bafite.
Mu gihe abahinzi ba Kawa bo mu murenge wa Kibilizi bakorana n’uruganda rutunganya kawa rwa KOAKAKA bahangayikishijwe no kuba badahabwa ifumbire nk’uko bisazwe bigenda bikaba bishobora kuzagira ingaruka ku musaruro wabo, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko bugiye gukurikirana imiterere y’iki kibazo.
Abaturage bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bafite amasambu atarahingwaga akaba yahawe abandi bantu ngo bayahinge barizezwa ko bazajya bahabwa icyatamurima.
Indwara y’ibibara (bacterial spot) ku mababi y’inyanya, urusenda, intoryi, pavuro n’ibindi iterwa na bacterie yitwa “Xanthomonas compestris pv. Vesicatoria” ikwira cyane mu gihe cy’imvura.
Abanyecongo bahungishije inka zabo mu Rwanda bahawe gehitari 160 zo kuba baragiyeho inka zabo muri Gishwati, kandi bavuga ko babanye neza n’Abanyarwanda. Izi nzuri zahawe Abanyecongo ziri mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu.
Umuhinzi wa kijyambere witwa Shiragahinda Augustin utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, avuga ko yahisemo guhinga kijyambere ibishyimbo kuko bimuha umusaruro mwinshi bityo nawe akabona amafaranga atubutse.
Umuhinzi mworozi utuye mu kagali ka Kivugiza, umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze, aravuga ko mu rwego rwo kurwanya indwara zifata imbuto y’ibirayi, agiye guhinga iyi mbuto akoresheje ikoranabuhanga ridakoresha ubutaka.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bishimira kuba igiciro cy’ibirayi cyaratangiye kumanuka ariko bagaterwa impungenge n’izamuka ry’igiciro cy’ibishyimbo.
Abaturage bo mu karere ka Ngororero barakangurirwa kwitabira ubuhinzi bw’imigano, kubera ubuaka bwako bugizwe n’imisozi ihanamye ikunze guteza isuri, nk’uko babigirwamo inama n’ishyirahamwe Nyarwanda ryita kubidukikije ARECO (Association Rwandaise des Ecologistes).
Abagize Koperative z’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi ho mu Karere ka Muhanga basuye bagenzi babo bahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kubigiraho uko bacunga koperative n’uburyo bayobora amazi mu mwaka.
Abaturage batandatu bo mu murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu bahawe inka muri gahunda ya Girinka bituye bagenzi babo, naho abandi bagera kuri 25 nabo bagabirwa inka muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 8/11/2013.
Nyuma yo kwitabira inama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga mu buhinzi, itsinda ry’abanyamahanga bakomeje gusura ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubuhinzi. Ubwo basura BDC y’Akarere ka Gakenke kuri uyu wa Gatanu tariki 08/11/2013 bashimye uruhare igira mu guhugura abahinzi no kubafasha kumenya amakuru ajyanye (…)
Iyo ugeze muri parking y’akarere ka Ruhango uhasanga ibimashini bibiri binini by’ubuhinzi byari byaraguzwe kugirango byunganire ubuhinzi bw’aka karere ariko ntibirakoreshwa kuko hari ibyangombwa bitaraboneka kugirango bitangire akazi kabyo.
Bamwe mu bakoresha imashini zihinga bo mu karere ka Bugesera barinubira ko aba ari nke kandi abazishaka ari benshi bityo bigatuma ibikorwa byabo by’ubuhinzi bitihuta.
Nyuma yo gutangira guhinga umuceri, abaturiye igishanga kizwi ku izina ry’Ikirimburi ku ruhande rw’umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare batangiye no guhinga imboga nka kimwe mu bibunganira mu bikorwa bakorera imusozi.
Mu gihe uduce tumwe na tumwe tw’u Rwanda (mu marangara na nduga) twari tumaze igihe tuvamo izuba, abaturage bo muri Nyabihu bemeza ko ibihe ari byiza, ku buryo basanga bashobora kweza neza.
Abahinzi bo mu murenge wa Bugarama na Muganza mu karere ka Rusizi bafite imirima mu kibaya cya Bugarama ngo babangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’imvura imaze igihe itangwa bikaba bizagira ingaruka ku musaruro w’imyaka bari biteze.
Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2013, mu karere ka Nyamasheke hamaze kugaragara indwara idasanzwe yibasira ibiti byo muri aka karere, by’umwihariko ibyo mu bwoko bw’inturusu.
Mu gihe abahinzi bari bamenyereye kwikopesha ifumbire mvaruganda bakazayishyura bamaze gusarura, kuri ubu bayihabwa ari uko babanje kwishyura. Ibi byagabanyije umubare w’abayikoresheje mu gihembwe cy’ihinga 2014A, kuko bageze ku kigereranyo cya 30%.
Abahinzi bo mu gishanga cya Rwabashyashya mu karere ka Huye batangiye gahunda yo kuvomerera imyaka, nka bumwe mu buryo bwo guhangana n’ibura y’imvura, kuri uyu wa Gatanu tariki 1/11/2013.
Nyirimanzi Jean Pierre umaze imyaka itandatu ashinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu avuga ko yakoze byinshi bijyanye no guteza imbere ubuhinzi muri ako karere ariko ngo hari ibikorwa bitatu bimushimisha kurisha ibindi.
Umwaka urashize Ikusanyirizo ry’Amata riri mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke ryuzuye ariko ntiriratangira gukora bitewe n’ibikoresho by’ibanze byari bitaraboneka ngo ritangire.
Abwira abaturage bo mu Murenge wa Maraba kuwa 26/10/2013, umuyobozi w’Akarere ka Huye, yavuze ko kubera imvura itagwa neza abahinzi bakwiye kujya guhinga mu bishanga no mu mibande, kandi ko utazahinga umurima ahafite uzahabwa abashoboye kuwuhinga.
Abaturage bo mu bice binyuranye by’akarere ka Kayonza ngo bahangayikishijwe n’imyaka bahinze ikaba yaranze kumera kubera kubura imvura. By’umwihariko ibigori abaturage bateye ngo byaheze mu butaka nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo, Ngabonziza Bideri Vincent.
Leta y’u Buhindi na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 20 z’amadolari, azafasha u Rwanda mu kongera agaciro k’ibihingwa byoherezwa mu mahanga.
Aborozi b’inka zitanga amata bo mu karere ka Burera batangaza ko ikusanyirizo ry’amata begerejwe ryatumye barushaho kumenya agaciro k’inka kuko basigaye babona amafaranga aturutse ku mata bagurisha kuri iryo kusanyirizo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko buzakomeza kongera umusaruro w’amafi mu biyaga bya Burera na Ruhondo ndetse no mu byuzi kuburyo ngo bateganya ko mu mwaka wa 2014 bazaba basarura toni 200 z’amafi.