Gisagara: Abahinzi bazajya bishyura ifumbire mva ruganda mbere yo kuyikoresha

Mu nama yahuje abakozi bo muri MINAGRI na bamwe mu bakozi b’akarere ka Gisagara tariki 12/07/2013, bamenyeshejwe ko icuruzwa ry’amafumbire ryeguriwe ba Rwiyemezamirimo kugira ngo abayikoresha bajye bishyura mbere yo kuyikoresha.

Nk’uko byasabwe kandi bikemezwa, abacuruza inyongeramusaruro bagiye koroherezwa mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari kugira ngo bashobore kurangura ifumbire ihagije.

Ibi byatekerejwe mu rwego rwo guca ikibazo cyabonekaga aho ngo usanga abacuruzi batanze uyu mushinga muri banki, abakozi bashinzwe gutanga inguzanyo bayitinza, kenshi bakihitiramo ubundi bucuruzi.

Abaturage nabo barasabwa kwitabira kugura aya mafumbire bishyuye, bitandukanye n’uko byari bisanzwe kuko ngo bishyuraga ari uko bejeje. Ibi rero ngo byateraga ingorane mu kwishyura kuko hari benshi bangaga kwishyura nyuma yo kuyikoresha.

Abitabiriye inama yahuje MINAGRI n'ubuyobozi bw'akarere ka Gisagara.
Abitabiriye inama yahuje MINAGRI n’ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara.

Ibi ariko abaturage bamwe ntibabivugaho rumwe kuko hari abavuga ko aribyo kwishyura mbere bitewe nyine n’icyo kibazo cy’abajya banga kwishyura nyuma.

Mathias Zirimwabagabo umuhinzi mu murenge wa Kibirizi muri aka karere ka Gisagara ati “Ibi koko bikunze kugaragara muri bamwe muri twe, ifumbire tukayifata maze imyaka yakwera buri wese akikomereza gahunda ze kwishyura akabitera umugongo, nibyo rero dukwiye kujya twishyura mbere”.

Hari n’abandi bavuga ko ariko iyi gahunda izabagora kuko bajyaga babasha kwishyura ari uko imyaka yeze bakagurisha bakabona ayo bishyura.

Gatabazi Alexandre umuhinzi mu murenge wa Kansi we ati “Ubuhinzi ubwabwo burahenda cyane iyo uzashaka abagufasha guhinga, hakwiyongeraho no kugura ifumbire ugasanga bamwe ntitubishoboye ari nayo mpamvu tworoherwaga no kwishyura nyuma n’ubwo koko hari ababihemukiramo”.

Abahinzi icyo bashishikarizwa ni ukujya bitegura ubuhinzi kare bagategura amafaranga y’ifumbire bazifashisha kugirango batazavaho bahura n’ikibazo cyo kuyibura kandi ikenewe kugirango babone umusaruro uhagije.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka