Guhingana ibishyimbo n’ibigori ngo ntibikwiye

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnès Kalibata, avuga ko bidakwiye guhinga ibigori babivanze n’ibishyimbo kuko ibi bihingwa byombi batabasha kwifashisha ifumbire yagenewe kongera umusaruro ku buryo bukwiye.

Minisitiri ati “umuntu ahinze ibigori n’ibishyimbo mu kajagari, hanyuma agashyiramo ifumbire yagenewe ibigori, icyo gihe yaba ayipfushije ubusa kuko yanakwifashishwa n’ibishyimbo kandi byombi bidakenera amafumbire amwe.”

Yunzemo ati “icyakora uwabihinga hamwe ku mirongo, hakabaho imirongo ihinzeho ibigori ndetse n’ihinzeho ibishyimbo, bwo byapfa gushoboka.” Icyo gihe rero, ngo umuntu yabasha guha buri gihingwa ifumbire gikeneye.

Aimable René Nsengiyumva, goronome w’Akarere ka Huye asobanura itandukaniro hagati y’ifumbire ikenerwa n’ibishyimbo ndetse n’ikenerwa n’ibigori muri aya magambo.

Yagize ati “ibigori n’ibishyimbo bikenera ifumbire zimwe ari zo imborera na dapu (DAP) mu gihe cyo gutera ariko mu gihe cyo kubagara, ibigori ni byo byonyine bikenera ifumbire, ya ire (urea/urée). Ikindi kandi, n’iriya bikoreshwaho byose ntabwo biyikenera ku rugero rungana.”

Yunzemo ati “Hari n’igihe ku bishyimbo DAP isimbuzwa NPK, nyamara iyi fumbire ntiyifashishwa ku bigori.”

Ikindi, ngo gufumbirira hamwe ibi bihingwa byombi bishobora gutuma ibishyimbo bicuranwa ifumbire igenewe ibigori, maze aho kwera bigahihara, ntibizane imiteja.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka