Kigali: Abafite ubutaka bwo guhinga badakoresha bazaba babwambuwe mu gihe batarabukoresha

Inama Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yagiranye n’abayobozi b’umujyi wa Kigali mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, yanzuye ko abafite ubutaka bupfa ubusa bazajya basanga bwarahinzweho n’abandi bantu, mu gihe bo nta bushake bwo kububyaza umusaruro bagaragaza.

Mu kwitegura igihembwe cy’ihinga A, MINAGRI irashaka ko abahinzi bakoresha ubutaka bunini bushoboka, bakabuhingaho bakoresheje imbuto zera cyane n’ifumbire (imvaruganda n’imborera), ndetse bagahingira ku gihe.

“Ntiwabuza nyir’umurima guhinga, ariko mu gihe atabyaje umusaruro ubutaka bwe, ndumva twafata umwanzuro (n’ubundi wari usanzwe ukurikizwa) w’akarere ka Kicukiro. Ntibivuze ngo umuntu mumwambure ubutaka bwe, ariko ushobora kubutiza koperative z’ubuhinzi zikabubyaza umusaruro”, Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Ernest Ruzindaza.

Abayobozi muri MINAGRI bagiranye inama n'ab'umujyi wa Kigali n'uturere tuwugize, igamije kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi.
Abayobozi muri MINAGRI bagiranye inama n’ab’umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize, igamije kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Abayobozi b’umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize bari bamaze kumenyesha MINAGRI ingamba zihari zo kongera umusaruro w’ibiribwa, zirimo kutagira ubutaka na buke busigara budakoreshejwe.

MINAGRI isaba ko ibice by’icyaro by’umujyi wa Kigali bingana na 70% bigomba guhingwaho mu buryo butanga umusaruro urushijejo, imyaka isanzwe, imbuto n’imboga, hamwe n’indabo.

“Bisanzwe bigaragara ko hegitare imwe y’ubutaka itanga toni ebyiri z’ibigori; ariko ubu turashaka ko muri iki gihembwe cy’ihinga, hegitare imwe yajya yeraho nibura toni ennye”, nk’uko Umunyamabanga muri MINAGRI yabisabye.

Ngo si mu cyaro gusa hashobora kubyazwa umusaruro w’ibiribwa kuko n’abatuye mu mujyi bazasabwa gutera ibiti byera imbuto, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Solange Mukasonga yongeyeho, yunganira ibyifuzo bya bamwe mu bakozi ba MINAGRI, bavuga ko mu mavaze (vase) naho hajya hahingwamo imboga.

Aho gahunda yo guhuza ubutaka yatanze umusaruro mu karere Nyabihu.
Aho gahunda yo guhuza ubutaka yatanze umusaruro mu karere Nyabihu.

Ministeri y’ubuhinzi yakajije ingamba zo kongera umusaruro w’ibiribwa ku buso buto bushoboka, nyuma y’aho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yibukije ko hakenewe ibiribwa bihagije abaturarwanda bidaturutse hanze, ubwo mu kwezi kwa Kamena gushize yari yasuye akarere ka Musanze.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ubwo butaka ahubwo tuzabukoreshe mu muganda noneho umusaruro uzavamo uzabe uw’umudugudu noneho uwo wari ubufite niba atishoboye afashishemo andi akore ibikorwa mu mudugudu

karuhije yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Iki gitekerezo cyo gukoresha ubutaka bwose turagishyigikiye.Ariko abatabukoresha byaba byiza babutije abifuza kubukoreraho igihe cyihinga kitarashira.kandi abatijwe bakazatirura ntamananiza mugihe nyirubutaka azabukenera kubukoreraho gahunda zindi.bvo

TIGER yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Niba ubwo butaka barabuze icyo babukoresha, tuzabusaranganye abanyarwanda bakomeje kwirukanwa bava muri Tanzania.

Mfizi yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Ubutaka babutange niba barananiwe kubukoresha! Erega hari ababushaka kandi bafite imishinga myinshi, ariko babuze ubutaka! Nta mpanvu yo kwikubira.

Manzi yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Bazabe babutanze nubundi, aho kugira ngo bupfe ubusa kandi hari ababukeneye babuze aho bahinga, bwasubizwa mu maboko ya leta, ikabugenera ababukeneye.

Gahongayire yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

ubwo muratangiye kabisa

alias yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka