Ngoma: Gutera umurama w’amafi mu biyaga byatumye umusaruro w’amafi wiyongera

Mu gihe ubworozi bw’amafi buri gushyirwamo ingufu, amwe mu mafi yatewe mu biyaga bya Sake, Mugesera na Birira ngo yatanze umusaruro mwiza kurenza uwari witezwe.

Muri ibi biyaga byose hatewemo amafi agera hafi ku 129,260 hakaba hari hitezwe nibura kujya hasarurwamo toni 60 ariko umusaruro waje kugera kuri toni 100 mu musaruro wabonetse.

Bugingo Girbert, umukozi w’akarere ushinzwe ubworozi (veternaire) yavuze ko amafi yari yatewe ari mu bwoko bwa Titapiya, Imamba n’inkube.

Aya mafi aterwa mu byuzi ku bufatanye n’umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’amafi n’ibiyaga ukorera muri minisiteri y’ubuhinzi witwa PAGELAC.

Uku gutera amafi muri ibi biyaga byabanje kwinubirwa n’abahatuye kuko byatumye ibi biyaga bifungwa kongera kurobwamo kugirango aya mafi akure.

Iri funga ryateye ibura ry’amafi mu gihe kitari gito ariko nyuma yaho bafunguriye ibi biyaga abaturage bavuga ko noneho havamo umusaruro mwiza kurusha uko mbere byari bimeze kuko ngo mbere nta mafi ahagaije yari akibonekamo.

Uretse amafi aterwa mu biyaba hari n’ubundi buryo aya mafi yororwa mu byuzi abantu bikorera maze bagashyiramo imirama y’amafi.

Ubu bworozi nabwo bukaba bushishikarizwa abantu ngo kuko bwatuma umusaruro urushaho kuba mwinshi maze amafi akaboneka ku bwinshi indwara z’imirire mibi zikagabanuka kuko ifi zikungahaye ku ntungamubili.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka