Burera: Kubera imisozi myinshi igize akarere ntibazongera gukoresha imashini zihinga

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko gukoresha imashini zihinga mu buhinzi bwo muri ako karere bifite imbogamizi, kubera ko ako karere kagizwe ahanini n’imisozi myinshi kandi miremire.

Ubwo itsinda risuzuma imihigo ku rwego rw’igihugu ryasuzumugama uko imihigo yifashe mu karere ka Burera kuri uyu wa Gatanu tariki 19/07/2013, hagaragarajwe ko mu karere ka Burera hari imashini eshatu zihinga.

Ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwerekanaga umuhigo bwahize wo gukoresha imashini mu buhinzi, bagaragaje ko wagezwe ho ariko hagaragara ko izo mashini zahingishijwe ku buso buto hakurikijwe n’ubuso bwose bugomba guhingwa mu karere ka Burera.

Joseph Zaraduhaye, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe ubukungu n’iterambere, yavuze ko izo mashini zihinga, zikoreshwa n’amakoperative y’abahinzi bahinga muri bimwe mu bibaya byo muri ako karere.

Abakoresha imashini zihinga mu karere ka Burera ni abahinga mu bibaya gusa kandi imirima myinshi ihingwa iri ku misozi miremire.
Abakoresha imashini zihinga mu karere ka Burera ni abahinga mu bibaya gusa kandi imirima myinshi ihingwa iri ku misozi miremire.

Yakomeje avuga ko kandi bajya kugura izo mashini zihinga byari byemerejwe mu nama yo guteza imbere ubuhinzi yabaye ku rwego rw’intara y’amajyaruguru. Ngo zaguzwe kugira ngo bakore igeregeza ariko nta musaruro ugaragara zitanga.

Zaraduhaye avuga ko kandi icyo kibazo Minisiteri y’Ubuhinzi mu Rwanda (MINAGRI) ikizi ngo kuburyo hafashwe umwanzuro ko mu ntara y’Amajyaruguru gukoresha imashini mu buhinzi bihagarara.

MINAGRI yavuze ko imashini zihinga zibereye cyane cyane mu ntara y’Iburasirazuba, Intara y’Amajyepfo ndetse no hafi y’umujyi wa Kigali; nk’uko Zaraduhaye akomeza abisobanura.
Agira ati “Mu nama twakoranye na Minisitiri w’ubuhinzi yavuze ko mu majyaruguru n’ahandi hose za Nyamagabe, iby’imashini tubireka.”

Abenshi mu baturage bo mu karere ka burera batunzwe n’ubuhinzi. Abo bahinzi bahingisha isuka bagahingira ingo zabo ndetse bakanasagurira amasoko yo hirya no hino mu Rwanda. Nubwo ariko abo bahinzi babona umusaruro uhagije bakanasagurira amasoko basabwa kowongera kuri hegitari.

Mu karere ka Burera hose, kuri heritari imwe ihinze ho ibirayi bayisaruraho toni 20 z’ibirayi mu gihe basabwa kuhasarura toni 40. Ibigori beza toni eshatu mu gihe basabwa eshanu, naho ibishyimbo bakeza toni ebyiri kandi basabwa toni eshatu n’igice.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mukomeze kongera umusaruro!Iyo mibare iri mu nkuru yatanzwe ni igerereranya ry’akarere kose si iy’umurenge umwe gusa! Perezida wa Repubulika ubwo yazaga mu karere ka Musanze yasabye abahinzi bo mu ntara y’amajyaruguru kongera umusaruro!

Kongera umusaruro... yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Uyu munyamakuru numunebwe cyane ibi nibyo byitwa lazy journalism ibyahiguwe sibyo yanditse sinzi niba yarahibereye cyangwa yabajije umuntu nawe wabibwiwe nundi? Umusaruro muri Burera ntabwo ari uriya turauzi. Musana - Bukwashuri

Musa yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Nanjye sinemeranya n’uriya munyamakuru kuko umusaruro w’ibirayi dusarura hejuru ya toni 29 kuri hegitari,ibishyimbo t 2.5, ingano hejuru ya toni 3 ndetse haba ni gihe tubuze abatugurira iyo byeze ari byinshi cyane.
Gaspard Kinyababa sector

Habimana yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Ibyo uwo munyamakuru avuga bijyanye n’umusaruro sibyo kuko ibyahiguwe sibyo yanditse.

Ku bihingwa yavuze, aha umunyamakuru atanga imibare itariyo kuko aka karere ni akarere keza cyane kandi gatanga umusaruro ushimishije ku bihingwa byose kandi hejuru y’imibare atanga. Mandevu umurenge wa Rugarama

Mandevu Paipayi yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka