Impuguke mpuzamahanga ziziga ku kibazo cyo kongera umusaruro w’ibihingwa

Kuva tariki 21 kugeza 23/08/2013, impuguke ku buhinzi zizateranira i Kigali mu nama mpuzamahanga yateguwe nIkigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka ku buhinzi (RAB), izaba igamije kurebera hamwe kugira ngo umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wiyongere.

Iyi nama ari nayo ya mbere mpuzamahanga RAB iza iteguye, izaba iganira ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere iri kugira ingaruka ku Rwanda, mu gihe rwo nta bikorwa bihangayikishije rukora byo kwangiza ikirere.

Ubuyobozi bwa RAB bwemeza ko imihindagurikire ku isi yageze no ku Rwanda n'ubwo nta bikorwa byangiza ikirere rukora.
Ubuyobozi bwa RAB bwemeza ko imihindagurikire ku isi yageze no ku Rwanda n’ubwo nta bikorwa byangiza ikirere rukora.

Dr. Gahakwa Daphrose, uhagarariye ishami ry’ubushakashatsi mu buhinzi, yatangaje bazasuzumira hamwe uko ubuhinzi bwo kuva mu 1930 bwagiye buhinduka bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “Muzi ko imvura isigaye igwa ari nyinshi itera isuri, igatwara ubutaka. Hari kwigwa ibiti byaterwa muri buri karere mu kurwanya ibyo bibazo.
Tureba imbuto zaterwa zikabasha guhangana n’ihindagurika ry’ ibihe kandi zigatanga umusaruro. Tuzagaragazamo ubushakashatsi butandukanye n’ibyagiye bigerwaho”.

Iyi nama izahurirwamo abagera kuri 200 baturutse hirya no hino ku isi izaba ari n’umwanya wo kugaragaza binyuze mu biganiro n’imurikavikorwa ku byo u Rwanda rwagezeho, nk’uko byemejwe na Telesphore Ndabamenye, umuyobozi wa RAB.

Yakomeje avuga ko muri iyi nama hazanareberwamo aho ububushakashatsi mu iyamamazabuhinzi bugeze mu gufasha abantu kwihaza mu biribwa no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ikindi hakanarebwa niba guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kwigisha abantu ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere butanga umusaruro butabangamiye ubuzima, kongera umusaruro no kuwubungabunga nabyo bikorwa uko bikwiye, nk’uko Ndayambaje yakomeje abivuga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka