Agasurira kihisha mu murima w’ikawa kabishya ikawa iwezemo

Abahugukiwe iby’ubwiza n’uburyohe bwa kawa bavuga ko ikawa iryoha ari iyitaweho neza kuva yaterwa kugeza isarurwa ikanatunganywa kugira ngo ibashe kunyobwa. Ikawa ititaweho neza rero, ihura n’ibyonnyi birimo agakoko k’agasurira, bituma itera neza ndetse ntinaryohe.

Dr. Celestin Gatarayiha, umuyobozi w’ishami rya kawa mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteze imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), avuga ko hari igihe abasogongezi b’ikawa bumva ikawa yifitemo icyanga kimeze nk’ icy’ibirayi.

Bene iki cyanga si cyiza, kuko ikawa cyumvikanyemo iba ibishye. Dr. Gatarayiha rero avuga ko n’ubwo hagikorwa ubushakashatsi, bakeka ko bene iki cyanga cyaba giterwa n’agakoko k’agasurira.

Ubwo twaganiraga yagize ati “N’ubwo bikigwaho tukaba tutarabimenya neza, ariko abantu batekereza ko agasurira gashobora kwangiza ikawa, noneho microbe zituma ya mpumuro (icyanga ndlr) iza zikabona aho zinjirira.”

Kawa yajemo agasurira ngo ntabwo iryoha.
Kawa yajemo agasurira ngo ntabwo iryoha.

Yunzemo ati “ushobora gusanga nk’umufuka w’ikawa wose urimo ikawa nzima, nyamara intete imwe y’ikawa yifitemo cya kibazo cy’impumuro mbi. Ka kantu kamwe gashobora gutuma ikawa yose izamo ya mpumuro.”

Agasurira kajya mu ikawa gate?

Dr. Gatarayiha ati “ikawa irimo ibyatsi ndetse n’ibihuru ni yo izamo agasurira kuko kaba gashaka aho kwihisha. Iyo kabaye kenshi mu murima w’ikawa, gashobora gutuma utabona umusaruro mwinshi nk’uko wari ubikeneye, ariko noneho na za zindi nkeya ushoboye gusarura kakaba kazangije.”

Mu rwego rwo kurwanya bene aka gasimba rero, abahinzi ba kawa bagirwa inama yo kuyikorera barwanya ibihuru gashobora kwihishamo.

Ngo banasabwa guteramo umuti wica udukoko, kandi bakagirwa inama yo gukorera ikawa zabo ari benshi, mu buryo bwo guhana umuganda, kuko ari byo bituma utazi uko bita ku ikawa abasha kwigira ku bandi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka