Mu rubanza rwa Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe kuri uyu wa gatanu tariki 16/5/2014, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwasubiye inyuma rusuzuma ububasha rufite bwo kuburanisha abasivile, nyuma y’aho abaregwa hamwe na Lt Joel Mutabazi (b’abasivili) bamwihakaniye ko batafatanyije nawe mu byaha baregwa.
Mu karere ka Gatsibo hatashywe ku mugaragaro uruganda Star Leater Products Company Ltd. rukora inkweto mu ruhu. Uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Kabarore, rwafunguwe kuri uyu wa gatanu tariki 16/5/2014.
Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, aratangaza ko ingaruka za Jenoside zikigaragara mu Rwanda bitewe n’abantu bakibona mu moko, ariko akemeza ko bidakwiye ko ahashize h’u Rwanda hibagirana kugira ngo Abanyarwanda batazahura n’ingaruka zo kwibagirwa.
Urukiko rwa Khartoum muri Sudan rwasabiye igihano cyo kwicwa anyonzwe, umugore w’umuyisilamukazi wemeye gushyingiranwa n’umugabo wo mu idini rya gikirisitu. Uwo mugore yahamijwe icyaha cy’ubusambanyi no guta idini.
Umukarani witwa Hakizimana Emmanuel yuriye imodoka iri kugenda nuko ahita ahubuka yitura hasi ahita apfa. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16/5/2014 mu mudugudu wa Gitaba akagari ka Gihembe mu murenge wa Byumba akarere ka Gicumbi.
Ubwo Komisiyo ya Sena y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano yagiriraga uruzinduko mu karere ka Gicumbi, abaturage bayisabye ubufasha mu kurwanya itsinda ry’abantu biyise “Abarembetsi” binjiza ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko aricyo kiza ku isonga mu bihungabanya umutekano.
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Karongi, Nsanzabaganwa Emile, aributsa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako karere ko bagomba kumenya no gusobanurira abaturage ko umutekano ari uw’abaturage naho abasirikare n’abapolisi ngo bakaza bunganira gusa ku bwo kuba bafite ibikoresho n’amasomo mu byo kuwubungabunga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16/05/2014, mu kagari Kanyamagana umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango abantu batandatu bafatanywe litiro 4440 z’inzoga z’inkorano zihita zimenwa.
Ubwo Polisi y’Igihugu yashyikirizaga bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare na Gatsibo impushya zabo zo gutwara ibinyabiziga batsindiye yongeye kwibutsa ko abantu bakwiye kwirinda inzira zitemewe mu kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Abakozi biga muri za kaminuza zo mu mahanga bagiriwe inama n’abayobozi bo mu karere ka Nyamasheke mu buryo bakwigamo hanze y’igihugu kandi bakarushaho kuba umusaruro ku Rwanda ariko ibyo ntibireba abayobozi bafite inshingano zo kwita ku baturage umunsi ku munsi nk’abanyamabanga nshingwabikorwa.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa, arashimira akarere ka Rutsiro kubera intambwe ishimishije kamaze gutera mu kurwanya imirire mibi, ariko asaba ko imibare mike ikigaragara muri ako karere na yo yavanwaho, kugira ngo abana nka bamwe mu bakunze kwibasirwa n’ingaruka z’imirire mibi bitabweho (…)
Kuri uyu wa kane tariki 15 Mata, abakozi bo muri Perezidansi n’abo mu biro bya Minisitiri w’Intebe, baje gukemura ibibazo bamwe mu baturage b’i Muhanga bagejeje kuri Perezida wa Repubulika.
Ubwo batangizaga ku mugaragaro gahunda yo kubitsa amafaranga begeranya mu matsinda kuri konti Twisungane, abaturage bo mu karere ka Huye baba mu matsinda yo kwegeranya amafaranga no kugurizanya bafashwa n’umushingawa USAID Ejo heza, basobanuriwe ko uretse urupfu n’indwara, ibindi ku isi ya Nyagasani biraharanirwa.
Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wa tariki 15/05/2014 mu muyi wa Nyanza hafi gato y’ibitaro by’Akarere ka Nyanza aho abatwara moto bakunze guparika habereye rwaserera ikomeye hagati y’umukobwa n’umumotari watabazaga asaba kurenganurwa nyuma y’uko yari amaze gukoreshwa ibirometero bisaga 20 ntiyishyurwe.
Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR witandukanyije na bo afata icyemezo cyo gutaha mu rwamubyaye atangaza ko umutwe wa FDLR udafite imbaraga zo gufata igihugu kuko intambara urwana zigamije ko abayobozi bakuru bayo bacuma iminsi ngo bazageze igihe cyo gupfa bataryojwe ibyaha bakoze.
Ishuri Rikuru rya INILAK/Ishami rya Rwamagana, kuri uyu wa Kane, tariki 15/05/2014 ryibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, maze ubuyobozi n’abanyeshuri baryigamo bahamya ko bafite inshingano zikomeye zo kwigisha abantu uko Jenoside yabaye kugira ngo bafate ingamba z’uko itazongera kubaho ukundi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bugiye gutangiza ikigo kigisha imyuka (TVET) kizafasha urubyiruko rutandukanye rwo muri ako karere gukora indi mirimo idashingiye ku buhinzi.
Muri uku kwezi kwa Gicurasi 2014, Seburikoko wubaka imihanda ihuza imijyi y’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL) yongeye kurekurirwa amafaranga n’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’iburayi (EU) ngo akomeze iyo mirimo, nyuma yo guhagarikirwa amafaranga yatsindiye kubera kutubahiriza (…)
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB), Prof. Anastase Shyaka, avuga ko intumbero y’igihugu cy’u Rwanda ari uko mu Rwanda hatazongera kubaho abantu bakennye cyane bamwe bita abatindi nyakujya cyangwa abadirigi.
Abagabo babiri Siborurema Adrien na Sindayihebura Modeste bafungiwe kuri stasiyo ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bazira kuvogera ikigo cy’amashuri abanza bifatwa nko kwigomeka.
Abacuruzi bacururizaga rwagati mu mujyi wa Kigali hazwi ku izina rya “Matheus” bibumbiye hamwe none bagiye kuzamura inzu y’umuturirwa bazakoreramo ikanabinjiriza amafaranga kubera ibindi bice biyigize bizatangirwamo izindi serivisi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) bugaragaza ko abaturage b’Akarere ka Karongi bishimira by’umwihariko serivisi z’ubuzima ariko na none bakaba batishimira by’umwihariko serivisi zitangwa n’Ikigo cy’igihugu cy’amazi, ingufu n’amashanyarazi (EWSA).
Lt Joel Mutabazi na Innocent Kalisa alias Demobe bakomeje guhakana ibyaha baregwa byo kwangisha u Rwanda amahanga, kugambirira kugirira nabi Umukuru w’igihugu ndetse no kurema imitwe y’abagizi ba nabi, nk’uko bikubiye mu byo bivugiye mu nyandikomvugo bakoreshejwe.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, aratangaza ko ibikorwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) imaze gukora mu Rwanda atari iby’amagambo ahubwo byigaragaza.
Umukobwa utuye mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yabyariye iwabo umwana w’umuhungu tariki 13/05/2014, ariko ntibyamubuza gushyingirwa ku munsi ukurikiyeho nk’uko byari bimaze iminsi biri muri gahunda.
Umuhanda Hanika- Kivugiza ufite ibirometero bisaga 18 ugiye kumara hafi imyaka ibiri uri gukorwa kugeza ubu ukaba ugishidikanywaho niba wararangiye cyangwa se niba hari ibishobora gukomeza gukorwaho.
Mu gihe Lata y’u Rwanda ishyize imbere ko umusore n’inkumi bagiye kurushinga bagomba kubanza gusezerana imbere y’amategeko, mu kagali ka Kamashangi, umurenge wa Kamembe, akaba ari na ko kagali kari mu mujyi rwagati wa Rusizi, harabarurwa ingo zigera ku 167 zibana zidaseseranye byemewe n’amategeko.
Angola nk’igihugu kiyoboye inama y’akarere k’ibiyaga bigali (ICGLR) cyanatagiye no kubaka ubucuti bwihariye n’u Rwanda, gishyigikiye ko ibihugu bigize uyu muryango byiyemeza gutahiriza umugozi umwe mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba muri aka karere irimo FDLR.
Umusore witwa Rurangirwa Byiringiro Joel wari watorotse nyuma yo gutera undi icyuma akamuvanamo amara yatawe muri yombi ashyikirizwa polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane tariki 14/05/2014.
Mu mwaka ushize wa 2013, abana b’abakobwa bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rusizi bari mu ikigero cy’imyaka 16 na 19 bagera kuri 426 barimo abanyeshuri 34 n’abandi batiga babyaye batarakwiza imyaka yemewe yo kuba bashinga ingo zabo aba bana bagiye baterwa inda n’abagabo babashukisha ibintu.
Nizeyimana Fabrice ukurikiranweho icyaha cyo kwica umwana witwa Uwineza Hasina w’imyaka 15, mu ijoro rya tariki y 30/04/2014, kuri uyu wa Kane, tariki ya 15/05/2014 yaburanishirijwe mu ruhame aho yakoreye icyaha mu mudugudu wa Cyimbazi, akagari ka Ntunga, mu murenge wa Mwurire wo mu karere ka Rwamagana.
Abaturage batuye akarere ka Ngoma bari ku kigereranyo cya 97% bemeza ko bishimira uruhare rwabo bagira mu itegurwa ry’imihigo; nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) mu mwaka wa 3013.
Mu gihe habura iminsi ine gusa ngo u Rwanda rwakire inama ngarukamwaka ya banki Nyafurika y’Iterambere (African Development Bank Annual Meeting) imyiteguro igeze kure mu mpande zose harimo no gutegura imodoka zizatwara abazitabira iyi nama.
Kuri uyu wa gatatu tariki 14/5/2014, akarere ka Rulindo kasuwe n’abahagarariye abanyamuryango ba RPF bo mu mirenge igize akarere ka Gatsibo, aho basobanuriwe banerekwa ibikorwa by’iterambere aka karere kamaze kugeraho gafatanije n’abaturage.
Ikipe y’Isonga FC yari imaze umwaka umwe mu cyiciro cya kabiri yahise yongera ijya mu cyiciro cya mbere nyuma yo gusezerera SEC Academy iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino ibiri, nyuma y’umukino wo kwishyura wabereye Kicukiro ku wa gatatu tariki 14/5/2014.
Abafana benshi bari bitabiriye igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye mu karere ka Ruhango tariki 10/05/2014, batunguwe cyane no kubona umuhanzi Eric Senderi Hit International agera ku rubyiniro akiyambura ubusa.
Mu rwego rwo guhashya burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuri uyu wa 14 Gicurasi 2014 urubyiruko rwiga mu bigo by’amashuri bihereye mu Murenge wa Karambo mu karere ka Gakenke rwifatanyije n’abaturage bo muri uyu Murenge mu gikorwa cyo gutwika bimwe mu biyobyabwenge byagiye bifatirwa mu duce dutandukanye tugize akarere ka (…)
Ku nshuro ya mbere ku rwego rw’akarere ka Rubavu, hateguwe gahunda yo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu cyobo kizwi nka komine rouge giherereye mu karere ka Rubavu intara y’Uburengerazuba.
Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rwamagana yateranye tariki 14/05/2014, yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize aka karere kuba maso bagafatanya n’abaturage mu kubungabunga umutekano kugira ngo hatagira umubisha ubaca mu rihumye akawuhungabanya.
Nyiransengimana Beata ufite imyaka 19 na Nyirandagijimana Jaqueline ufite imyaka 44 bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amahimbano asaga ibihumbi mirongocyenda by’ amafaranga y’u Rwanda (90,000frw).
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 14/05/2014, ikipe y’u Rwanda Amavubi yarekeje muri Tuniziya, aho igiye gukinirayo na Libya umukino uzaba ku cyumweru tariki 18/5/2014 mu rwego rw’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Uwamahoro Sarah washakanye na Hitimana Dieudonne wari umurwanyi wa FDLR mu mashyamba ya Kongo, kuri uyu wa Gatatu tariki 14/05/2014 yakiriwe mu Karere ka Musanze, avuga ko babanje kuba i Nyabyondo mu Karere ka Masisi umugabo aza kumwimurira mu Mujyi wa Goma kuko hari hafi y’aho FDLR yakoreraga ibikorwa byayo.
Buri Munyarwanda wese ukunda kandi wifuza amahoro arasabwa kugira uruhare muri “Peace Marathon” izaba kuri iki cyumweru tariiki 18/5/2014, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino ngororangingo mu Rwanda.
Abaturage bo mu mirenge ya Mutuntu, Gashali na Rubengera mu Karere ka Karongi bavuga ko bimwe mu bibazo bituma batabona umusaruro uhagije ari ibijyanye n’imbuto n’ifumbire bibageraho bitinze no kuba ngo imbuto bahabwa itajyanye n’ubutaka bwabo.
Urubanza ruregwamo Lt Joel Mutabazi, Cprl Joseph Nshimyimana witwa Camarade na Innocent Kalisa alias Demobe, rwakomeje kuri uyu wa gatatu tariki 14/5/2014; aho abo bagabo bose batashoboye kuvuguruza ibimenyetso biri mu nyandikomvugo zifitwe n’ubushinjacyaha, ndetse ibyo kumva urubanza bikaba bisozwa banga kuburana.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere myiza (RGB) kuri uyu wa kabiri tariki 13 Gicurasi 2014, cyagaragarije Akarere ka Gatsibo uko abaturage bavuze aka karere mu mitangire ya service mu mwaka wa 2013, muri gahunda yiswe Citizen Report Card 2013.
Abanyeshuri biga ku bigo bya ESSA Ruhengeri na St Vincent Muhoza byo mu Mujyi wa Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 14/05/2014 bakoze urugendo rwerekeza ku Rwibutso rwa Muhoza aho bunaniye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu karere ka Gatsibo mu mirenge ya Kiziguro na Rugarama barasaba ubuyobozi kubafasha kurenganurwa kubera ibyuma byo gusya ibigori bahawe n’umushinga Plan bagasanga byose byarapfuye.
Muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko, abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari kumwe n’abarezi babo bibutse abana bazize Jenoside mu Karere ka Ngororero. Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2014, ababyeyi bongeye gusabwa guha uburere buboneye abana babo bazira kubashyiramo uburozi bw’ingengabitekerezo ya (…)
Ubugenzuzi bwakozwe n’inzego zinyuranye zirimo ubugenzuzi bw’umurimo mu karere, ubugenzuzi bw’ubucukuzi muri minisiteri y’umutungo kamere n’inzego z’umutekano zagaragaje ko mu masosiyete acukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero hakomeje kugaragara abakoresha batubahiriza uburenganzira bw’abakozi.