Ngororero: Umuhanda uzatuma bashobora kugurisha umusaruro
Mu muganda ngarukakwezi wo kuwa 29 Kamena wabereye mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Muhororo, Minisitiri Mitari Protais yifatanyije n’abaturage mu guhanga umuhanda uzareshya na kilometero14 hakaba hamaze gukorwa izigera ku munani.
Uwo muhanda ushamikiye kuri kabulimbo Muhanga-Ngororero ukagera ku ruzi rwa Nyabarongo uzahuza umurenge Muhororo n’akarere ka Muhanga.
Munyentwari Venuste umwe mu baturage bo mu murenge wa Muhororo witabiriye umuganda, yemeza ko bari mu bwigunge kubera uyu muhanda utarakorwa. Ubu ngo beza imyaka bakayiburira isoko kubera kutagira umuhanda. Avuga ko ikibazo kigiye kubonerwa igisubizo aho isoko rinini ry’imyaka beza bariteganya mu karere ka Muhanga.
Abaturage bafatanyije n’abayobozi babo bafashe icyemezo cyo kwikorera uwo muhanda kubera ko bamaze igihe kinini basaba akarere kuwubakorera ariko ntikabikore kubera ingengo y’imari itaraboneka, bakaba bariyemeje kwishakamo ibisubizo.

Minisitiri Mitari wifatanyije n’abo baturage yabashimiye imbaraga zabo baha igihugu, anababwira ko kuva cyera Abanyarwanda bakundaga igihugu cyabo bakagiha byose nabo bakaba bagomba gutera ikirenge mu cy’abasekuruza babo.
Mu gihe twitegura umunsi wo kwibohora, yanababwiye ko kwibohora kwiza ari ukwivana mu bibazo bagana ku iterambere abandi babatanze. Yongeraho kandi ko ari inzira ndende isaba gusubiza amaso inyuma hakarebwa igipimo kimaze kugerwaho no gufata ingamba z’ejo hazaza buri wese abigizemo uruhare.
Yanongeyeho ko kwibohora ari uguhindura imikorere, imitekerereze, imyifatire, kwigira, kwihesha agaciro no guhorana imihigo. Naho gahunda ya Ndi umunyarwanda yavuze ko igomba gufatwa nk’ifunguro rya buri munsi kandi ryuzuye bityo abanyarwanda bagasezerera burundu amacakubiri n’ibiyakomokaho byose.
Uyu muganda ngarukakwezi usoza umwaka wa 2013/2014 wanitabiriwe n’intumwa za rubanda zifatanije n’abaturage bo mu mirenge ya Ngororero na Matyazo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|