Abato bafite imigambi yo gukumira icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside
Abakiri bato bemeza ko n’ubwo Jenoside yakozwe n’urubyiruko ariko yanahagaritswe n’urundi rubyiruko, ibyo bikabaha icyizere ko nabo hari icyo bakora ngo bakomereze kuri ubwo butwari. Ibi ni ibyatangajwe n’abanyeshuri bo ku ishuri rya Kigali Christian School, ubwo bakoraga igikorwa cyo kwibuka, kuri uyu wa mbere tariki 30/6/2014.
Iki gikorwa cyakozwe n’abayobozi b’iki kigo bafatanyije n’abanyeshuri biga muri segonderi, basuye urwibutso rwa Kimironko ruherereye i Kibagabaga.

Vanessa Ibambe nkesha, uhagarariye aba bana, atangaza ko urubyiruko rwigiye ku mateka, none kuri ubu rukaba rufite imitima mishya idashobora gutuma hari icyahungabanya ibyagezweho.
Agira ati “Nk’uko urubyiruko rwagize uruhare muri Jenoside ariko ni narwo rwagize uruhare mu kuyihagarika. Rero twebwe nk’urubyiruko nitwe dufite uruhare mu kubaka igihugu cyacu cyiza, kuko dufite imitima mishya ntago tugomba kuzira ibyo ababyeyi bacu bakoze. Twigiye ku mateka y’ibyabaye kandi turashaka kubaka igihugu cyacu neza.”

Jean Baptiste Mugarura, umuyobozi w’umuryango Youth for Christ mu Rwanda ari nawo ufite iri shuri, yatangaje ko igikorwa nk’iki bagikoze mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiga amateka y’u Rwanda no kwanga ikibi.
Yavuze ko urubyiruko rw’iki gihe rutagomba kwihanganira akarengane, kuko iyo kadakemuwe gakomeza gukura kakavamo ikibi, ari nabyo byabaye mu Rwanda mu 1994. By’umwihariko yatangaje ko umukirisitu afite inshingano zo gukunda mugenzi we no kumubabarira.
Iri shuri ryateye inkunga y’bihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda uru rwibutso, agenewe kuvugurura inyubako zarwo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|