Nyamasheke: Abayobozi barasabwa guha ijambo abaturage ku bibakorerwa

Umwaka ushize abaturage ba Nyamasheke bagaragarije abashakashatsi bo mu kigo cy’igihugu gushinzwe imiyoborere (RGB) ko badashimishwa n’uburyo bagezwaho gahunda za Leta ndetse bakaba batagishwa inama mu bibakorerwa ndetse bakaba baranenze serivisi zitangwa mu karere kose.

Mu kwezi gutaha kwa Kanama 2014 biteganyijwe ko ubushakashatsi nk’ubu buzagaruka kongera kubaza abaturage niba ibyo bavuze umwaka wabanje ariko bikiri bakamenya niba byarasubiye inyuma cyangwa se byarabaye byiza kurusha mbere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, arahamagarira abakozi bose cyane cyane abayobozi mu karere kwitwararika kugira ngo ibyo abaturage bavuze ubushize bitazongera kugaruka bigaragara nabi nk’uko byagenze.

Yagize ati “akarere kari gutera imbere mu ngeri nyinshi nyamara gukorera umuturage ibyo atagizemo uruhare nibyo bituma yumva atari ibye, birasaba ko abayobozi begera abaturage bakajya inama, ntibabone ibintu bibitura hejuru nibwo bazanyurwa n’ibyo mwakoze mufatanyije”.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko imitangire y’amanota mu mihigo yahindutse kuko muri uyu mwaka bazatanga amanota banabaza abaturage icyo ibyo bakoze byabamariye, niba batarabigizemo uruhare bizaba ari ikibazo gikomeye kuko n’ubundi bazavuga ko batabizi cyangwa se ko batanyuzwe. neza ko uyu mwaka bagerageje guha umuturage uruhare rumukwiye mubimukorerwa.

Abisobanura agira ati “igihe kirageze ngo umuturage yisange mu bikorwa yahawe, ntabwo umuturage muzamutobora amaso ngo abone ibyo mwakoze ahubwo niba bihari ibyo mwafatanyije ntazazuyaza kuvuga ko yabibonye kandi ko yabyishimiye”.

Ibi biravugwa n’umuyobozi w’akarere, mu gihe biteganyijwe ko mu matariki ya 10, 11, 12, bazatangira guhabwa amanota n’ababishinzwe bareba uko imihigo yahiguwe mu karere, nyuma yo kwerekana gihamya mu biro bakazerekeza aho ibikorwa byakorewe hanyuma bahagabwa amanota.

Mu mwaka wa 2010 akarere ka Nyamasheke kari kabaye aka mbere mu kwesa imihigo mu gihugu cyose, kuri ubu kashyizwe mu cyiciro cya kabiri mu mwaka ushize.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka