Abana bato biga ikoranabuhanga ririmo no gukoresha umurongo wa internetbavuga ko kwiga ikoranabuhanga bituma babasha kongera ubumenyi bifashishije internet mu gihe bahawe umukoro wo gukorera mu rugo ndetse no kumenya amakuru anyuranye.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae, Rocky Dawuni w’Umunyamerika ukomoka mu gihugu cya Ghana, yaje gutegura konseri yo kwifatanya n’Abanyarwanda kwishimira ibyo bagezeho nyuma y’imyaka 20 igihugu kibayemo Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu nkengero z’umuyi wa Nyanza mu karere ka Nyanza hadutse itsida ry’abagore bamaze kwishora mu mukino utemewe w’urusimbi aho bacyuza abantu utwabo bakoresheje uburyo bw’amanyanga akunze kuranga uwo mukino bita ko ari uw’amahirwe ariko mu by’ukuri wihishemo ubushukanyi.
Bamwe mubasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu mudugudu wa Gakurazo mu akagari ka Musenyi umurenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera bakura abana babo mu ishuri bavuga ko babangamiwe n’ubukene kuko ngo batabona amafaranga ishuri ribaka.
Ku nshuro ya 13 ikigo cy’igihugu cyu’imisoro n’amahoro cyizihiza isabukuru y’abasora, hirya no hino mu Ntara hateguwe ibirori byo kuwizihiza.
Nyuma y’imyaka igera kuri itatu umurenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero uza ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, bashyizezeho uburyo bushya bwo guteganya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) cyangwa se MUSA, uburyo bwiswe Insina Mitiweri, bukaba bwaratumye uyu (…)
Hagati ya tariki 25-27/8/2014, leta y’u Rwanda irashyira ku Guhera ku isoko impapuro mvunjwamafaranga zifite agaciro ka miliyari 15. Igashishikariza Abanyarwanda bose cyane cyane abaciriritse kwitabira iki gikorwa cyo kuyiguriza amafaranga bazasubizwa mu gihe cy’imyaka itanu.
Ubusinzi n’umuvuduko ukabije biri kwisonga mubitera impanuka zo mu muhanda mu karere ka Gicumbi, nk’uko byatangajwe na bamwe mu batwara ibinyabiziga bya moto bo mu karere ka Gicumbi ubwo bakangurirwaga na Polisi kwirinda impanuka zo mu mihanda zimaze iminsi zihitana ubuzima bw’abantu.
Nyuma y’aho umuryango w’abantu batandatu wiciwe icyarimwe mu nzu tariki 31/7/2014 bikamenyekana tariki 2/8/2014 mu kagali ka Kamusenyi umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango, Minisitiri w’ubutabera bw’u Rwanda Johnson Businge, aravuga ko abakoze ibi byanze bikunze bazagaragara kandi bakabiryozwa by’intangarugero.
Muhayimana Aimable utuye mu kagari ka rususa, umurenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero ukora akazi ko gucura ibikoresho bitandukanye ku buryo bwa gakondo, avuga ko akazi ke kamuha amafaranga amutunze akagaya abasuzugura akazi ako ariko kose igihe kemewe kandi gatunze nyirako.
Mu kiganiro kirambuye, umunyamakuru wa Kigali Today yagiranye na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, kuri uyu wa kane tariki 14/8/2014 yatangaje byinshi ku buzima bwe bwo hanze y’inshingano z’ubuyobozi, amakipe akunda, amafunguro amugwa neza, ibyo akora mu gihe cyokwidagadura n’icyo ateganya (…)
Abakirisitu basaga ibihumbi 60 baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, nibo bitabiriye amasengesho y’umunsi mukuru wa Asomusiyo. Igitambo cya misa cyabereye imbere y’ingoro ya Bikiramariya yubatse mu murenge wa Kibeho akarere ka Nyaruguru, mu ntara y’Amajyepfo.
Ministeri y’uburezi(MINEDUC) ifatanije n’umushinga w’Ababiligi wubaka ubushobozi bw’abashinzwe uburezi(vvob), batangije gahunda yo gushaka abayobozi bashoboye iby’imicungire n’imitegekere y’amashuri abanza, mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.
Ubuyobozi bw’ishuli rya Green Hills Academy, rimwe mu mashuli akomeye mu Rwanda, ryakoze ibirori by ’ubusabane na bamwe mu banyeshuli baryizemo mu myaka yashize bagize icyo bita “Alumni”, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 14/8/2014.
Amabanki hamwe n’Ibigo by’imali bikorera mu karere ka Gatsibo, bigaragaza ko ba rwiyemezamirimo bo muri aka karere bagihura n’imbogamizi zitandukanye mu gihe bagiye kwaka inguzanyo bashaka gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Abayobozi b’ibihugu bigize akanama k’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) bitabiriye inama yabereye Luanda muri Angola taliki ya 14/8/2014 basabye abarwanyi ba FDLR kuba bashyize intwaro hasi bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2014 bitakubahirizwa hagakoreshwa ingufu za gisirikare.
Abajyanama bagize inama njyanama y’akarere ka Kayonza kuva tariki 14/08/2014 bari mu mwiherero w’iminsi ibiri, biga uburyo barushaho kwihutisha iterambere ry’ako karere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu buryo bwihuse.
Nyuma y’imyaka 6 ishize inzego zitandukanye za Leta zikorera ku mihigo, mu karere ka Ngororero bahinduye uburyo bagaragazaga uko imirenge yakurikiranye mu gushyira mu bikorwa ibyo basezeranyije umuyobozi w’akarere n’abaturage.
Mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Gacurabwenge, amatsinda yo gufashanya, kubitsa no kugurizanya bita “Intambwe”, afasha abaturage bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe kwibonera bimwe mu byo bakenera batagombye gusaba inkunga Leta.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryatangaje ko rutahizamu w’ikipe y’u Rwanda Daddy Birori yamaze guhagarikwa mu marushanwa nyafurika mu gihe kitazwi, ashinjwa guhinduranya ibimuranga mu mikino mpuzamahanga akinira ikipe ye ya AS Vita Club ndetse n’Amavubi.
Kugira ngo iterambere ry’akarere ka Gakenke rirusheho kwiyongera kuri uyu wa 14/08/2014 Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gakenke (JADF) basinyanye imihigo n’ubuyobozi bwako, imihigo ikubiye mu byiciro bitatu ari byo Ubukungu, Imibereho myiza n’imiyoborere myiza.
Umugore wo mu mudugudu wa Rebero mu kagari ka Nyagatovu ko mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ari mu maboko ya polisi sitasiyo ya Mukarange, aho ari gukorwaho iperereza ku rupfu rw’umugabo we basanze ari mu mugozi mu gitondo cya tariki 14/08/2014 yashizemo umwuka ameze nk’uwiyahuye.
Minisitiri w’uburezi, Prof. Silas Lwakabamba, arasaba abikorera gufatanya na Leta kwita ku mashuri y’imyuga n’ubumenyengiro kugirango leta ibashe kugera ku ntego yihaye yo guhanga imirimo igera ku bihumbi 200 buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.
Mu rwego rwo kwagura imitekerereze mu ishoramari, abashoramari bo mu karere ka Rusizi barasabwa no gushora imari mu kwizigamira aho guhora mu bucuruzi busanzwe kandi bumwe gusa.
Umugabo w’imyaka 30 witwa Yohani (izina ryahinduwe) utuye mu Murenge wa Gahara, Akarere ka Kirehe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe kuva ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 12/08/2014, akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10.
Ku rutonde ngarukakwezi rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rwasohotse ku wa gatatu tariki ya 13/8/2013, u Rwanda rwazamutseho imyanya umunani, bituma ruva ku mwanya wa 109 rugera ku mwanya wa 101 ku isi, imibare ikaba igaragaza ko rwazamutseho imyanya 30 mu mezi atatu ashize.
Mu rwego rwo kurinda umutekano no guca ubujura bukorerwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi byaha bitandukanye, ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwongereye ingufu mu guhashya abakora bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) cyazaniye imbaga y’abakirisitu bateraniye i Kibeho mu masengesho ya Assomption iba buri tariki 15 Kanama, umuyoboro wa interineti-nziramugozi (wireless).
Urwego rw’abanyamakuru bo mu Rwanda bigenzura (RMC) rwategetse ibitangazamakuru bitatu byo mu Rwanda birimo urubuga rwa internet rwa www.Rwandapaparazzi.com, ikinyamakuru Umusingi na Radio One, gukosora inkuru byatangaje isebya Victoire Ingabire.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Shyorongi akagari ka Kijabagwe bahuriye muri gahunda ya “Mvura nkuvure”, bavuga ko yabafashije mu buryo bwo gukira ibikomere basigiwe n’amateka yaranze igihugu harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo batangizaga ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda mu ntara y’Amajyepfo, tariki 13/8/2014, abatwara ibinyabiziga n’abagenzi bazafasha polisi gukumira impanuka zibera mu muhanda, bemerewe ibihembo bishimishije.
Mu karere ka Gicumbi habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo (camion) ifite nomero ziyiranga CGO 9695 AA19 yagonze moto abantu babiri bari bayiriho barakomereka bikabije, umushoferi w’iyi modoka ahita acika.
Umubyeyi witwa Mujawamariya Virginie w’imyaka 26 utuye mu murenge wa Busoro wibarutse abana batatu ku itariki ya 12/08/2014 bikaba bigaragara ko nta bushobozi afite bwo kubarera, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahise bwiyemeza kumubonera ubufasha ndetse no kuzamuba hafi mu buryo bwose bushoboka.
Koperative KODUKUMU igizwe n’abacuruzi bo mu Karere ka Musanze irimo kubaka isoko rya kijyambere rizuzura ritwaye amafaranga asaga miliyari 4.5. Imirimo yo kuryubaka yaratangiye biteganyijwe ko izarangira mu myaka ibiri iri imbere.
Donnie McGilvray yasabye umubano inshuti ye Eloise, yifashishije amacupa 6 ya Coca-Cola yatondetse muri firigo akurikije ibyari byanditseho kugira ngo agaragaze icyifuzo cye.
Umugabo witwa Ntawunezuwe Jean Baptiste w’imyaka 50 y’amavuko yapfuye agwiriwe n’ikirombe ubwo yacukururaga umucanga. Ibi byabereye mu mudugudu wa Remera mu kagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bufatanyije na polisi bwatwikiye imbere y’abaturage ibiti by’umushikiri bifite agaciro ka miliyoni 60 ndetse hanamenwa Kanyanga n’urumogi nabyo bifite agaciro k’ibihumbi 810 by’amafaranga y’u Rwanda.
Nkundakubana Vianney w’imyaka 71 y’amavuko, wari utuye mu mudugudu wa Rugarama akagari ka Rwinyana, umurenge wa Bweramana, yiyahuye akoresheje umuti witwa Simakombe ahita apfa.
Ikipe ya APR FC yongereye amahirwe yo kujya muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’, ubwo yatsindaga Telecom yo muri Djibouti igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki ya 13/8/2014.
Mu itangira ry’igihembwe cya gatatu cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, abanyeshuri 82% gusa nibo bageze ku bigo bigaho ku gihe, Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ikaba isaba ababyeyi, abarezi n’inzego zitandukanye zibishinzwe, guharanira ko abanyeshuri bose bagera ku mashuri hakiri kare mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka arasaba Abanyarwanda gukoresha ubunararibonye bafite kubera ibyo bamaze kugeraho n’ubwo banyuze mu bihe bikomeye, gukomeza kubikoresha neza babera amahanga isomo ribigisha ibyiza.
Abantu biganjemo abagore n’abana bacuruza ibiribwa bihita biribwa ako kanya bagaragara mu mirenge yo mu karere ka Ngororero barasabwa kwitwararika isuku y’ibyo biribwa kuko bishobora gukwirakwiza cyangwa kongera indwara ziterwa n’umwanda.
Ntabwo polisi y’igihugu yabona abapolisi ishyira muri buri kirometero bagenzura ibinyabiziga byihuta ahubwo hagomba kubaho ubufatanye n’abaturage kugira ngo barwanye abashoferi batitwara neza mu muhanda.
Uretse kubungabunga ibidukikije, guha benshi imirimo no korohereza Abanyarwanda ku bicanwa ngo koperative Nyagatare Environment Protection Cooperative (NEPCO) ni igisubizo mu kubungabunga isuku no kurinda ubutaka.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko ku rwego rw’ igihugu wabereye mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi kuwa 12/08/2014, abasore n’inkumi bo mu murenge wa Nkombo basabwe kwikuramo imyumvire yo kumva ko kuba batuye ku kirwa rwagati ari intandaro yo gusigara inyuma mu majyambere.
Mu muhango wo kumurika ibyagezweho n’akarere binyuze mu mihigo yakozwe mu mirenge, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yasabye abakozi bose kwima amatwi amatiku bagaha agaciro akazi bagakorera hamwe nk’ikipe, aho buri wese afite intege nke agafasha abandi kuzamuka bityo bikihutisha iterambere buri (…)
Mu murenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke, hari bamwe mu bashakanye nyuma bakemeranywa ku mpamvu z’ubutane ndetse buri wese akorohereza uwo bashakanye mu gutandukana no kugabana imitungo hakurikijwe amategeko kandi nta yandi makimbirane avutse.
Buri mwaka tariki ya 15 Kanama, i Kibeho mu karere ka Nyaruguru hakoranira imbaga y’abakirisitu Gatulika baturuka hirya no hino ku isi, baje mu masengesho y’umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya.
Abakoresha amagare mu buzima bwabo bwa buri munsi barasaba kwigishwa amategeko y’umuhanda kugira ngo bajye babasha kwitwara neza aho bagenda hose ndetse birinde impanuka.
Mu gihe bamwe mu bahinzi batuye akarere ka Ngoma mu mirenge ya Mutendeli na Kazo bavuga ko bashaka guhinga insina nshya ya FIA 25 itanga umusaruro wikubye inshuro zigera kuri eshanu, baravuga ko hari imbogamizi z’imbuto z’iyi nsina.