Ngororero: Gutegura ahazubakwa imidugudu ni kimwe mu bizakemura ikibazo cy’imiturire
Mu gihe imiturire mu karere ka Ngororero ikirangwa cyane n’akajagari ndetse n’imyubakire itajyanye n’igihe ahanini kubera kutagira ibibanza hamwe n’ibikorwaremezo, ubu ubuyozobozi bw’aka karere busanga gutegura hakiri kare ahazubakwa amazu hagaturwa nk’umudugudu ari kimwe mu bizakemura iki kibazo.
Nyuma y’amahugurwa ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire cyahaye abashinzwe ibirebana n’imiturire n’ikoreshwa ry’ubutaka mu mwaka ushize, ubu hirya no hino mu karere ka Ngororero batangiye gutegura ahazashyirwa imidugudu haba ku butaka bwa Leta ahazagurishwa ibibanza cyangwa mu masambu y’abaturage aho bazagurisha cyangwa bakaguranira abakeneye kubaka.

Uretse imiterere y’imisozi y’aka karere itorohereza abashaka kubaka kubona ibibanza, ubu hitawe ku kibazo cy’imihanda, kwegereza amazi ahateganyirijwe kubakwa no gushakisha uko ibikoresho by’ubwubatsi byakwegera abaturage binyujijwe ku bacuruzi n’amakoperative.
Icyakora, hari abasanga kubaka ahantu nk’aho hategurwa bishobora kuzaba bihenze kuko ibibanza byaho birimo kongererwa agaciro n’ibyo bikorwa byahashyizwe; nkuko Habimana Emmanuel wo mu murenge wa Ngororero yabidutangarije kandi izi mpungenge akaba azihuriyeho n’abandi baturage.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’umujyi wa Ngororero, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere Mazimpaka Emmanuel avuga ko hazakomeza kongerwa umubare w’ibibanza bizajya bigurwa n’abazubaka bakurikije igishushanyo mbonera cyashyizweho.
Ubu iyi gahunda yo kugurisha ibibanza muri ubwo buryo yakorerwaga mu mujyi rwagati ariko igiye kwagurwa ikagana no mu nkengero zawo. Uyu mujyi usanzwe ugaragaramo imiturire y’akajagari n’imyubakire itajyanye n’igishushanyombonera cyawo.

Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|