BK Insurance yabaye umufatanyabikorwa mushya wa Mukura VS

Kuri iki Cyumweru ikipe ya Mukura VS yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu ikorana n’Ikigo cy’Ubwishingizi cya BK Insurance cya Banki ya Kigali.

Ni amasezerano y’imikoranire yasinywe hagati ya Mukura VS yari ihagariwe na Perezida wayo Nyirigira Yves ndetse na Ntaganira Eric wari uhagarariye BK Insurance wavuze ko akubiye mu bintu bibiri by’ingezi birimo kuba Mukura VS igiye kujya ikora ibikorwa byinjiza amafaranga.

Ati"Amasezerano arimo ibintu bibiri by’ingezi, icya mbere ukuba twaraganiriye na Mukura VS twemeranya ko tugiye kuba abafatanyabikorwa b’ingenzi bayo. Icya kabiri ni ugukorana nabo mu murongo wo gukora siporo igamije ubucuruzi, aho nyuma yo gukora siporo bakora ibikorwa bibinjiriza amafaranga .

Perezida wa Mukura VS, Nyirigira Yves yavuze ko
Ubucuruzi bagiye gukora ari ugucuruza ubwishingizi bwa BK Insurance, bazajya bababwaho 10 % ku byinjiye.

Ati" Ubucuruzi Mukura VS igiye gukora harimo gucuruza ubwishingizi bwa Banki ya Kigali, Mukura Mukura VS igiye kuba uhagarariye BK Insurance, ariko ikirenze icyo ku bwishigizi buguzwe hari ijanisha(10%) bazajya baduha, ariko ibyo ntibihagije ahubwo BK Insurance hari inkunga bazajya baduha."

Abayobozi ku mpande zombi birinze ku garuka ku ngano y’inkunga y’amafaranga BK Insurance izajya yongera Mukura VS arenze ku yavuye mu bwishigizi bwafashwe aho bavuze ko bakiri kubiganiraho, bikazatangazwa vuba.

Mukura VS izajya ibona ijanisha ry’icumi ku ijana (10%) ku bwishigizi buguriwe ibikorwa cyangwa ibicuruzwa biri mu Karere ka Huye kose aho iherereye aho izajya ihabwa amafaranga buri mezi atatu.

BK Insurance izajya yamamaza ku mikino ikipe ya Mukura VS yakiriye ndetse inagaragara mu gatuza ku myambaro yayo. Iki kigo cyije gisaba abandi baterankunga iyi kipe ikorana nabo barimo Akarere ka Huye, Hoteli Light House n’abandi batandukanye.

Mukura VS yasinyanye amasezerano na BK Insurance
Mukura VS yasinyanye amasezerano na BK Insurance
Perezida wa Mukura VS Nyirigira Yves(Uri ibumoso) na Ntaganira Eric wari uhagarariye BK Insurance (Uri iburyo)
Perezida wa Mukura VS Nyirigira Yves(Uri ibumoso) na Ntaganira Eric wari uhagarariye BK Insurance (Uri iburyo)

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka