Rusizi: Umuyobozi w’umurenge wa Giheke yagizwe umwere

Nyuma y’iminsi yari amaze muri gereza ya Rusizi aho yari afungiwe by’agateganyo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke, Gatera Egide, yabaye umwere ku byaha yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha aribyo kwambura abaturage ubutaka hakoreshejwe amayeri no gusebya Leta.

Tariki 18 Kamena 2014 ubwo uru rubanza rwaburanishaga mu ruhame mu rukiko rw’ibanze rwa Nyakabuye hagaragazwa ko ibibazo bigize uru rubanza ari ukumenya ko Gatera Egide yaba yarabwiye abaturage ko Leta igiye gutwarira ubusa imirima yabo cyangwa bakayisaranganya n’abandi baturage kandi izo mvugo niba koko zakwitwa gusebya Leta; no kumenya ko Gatera Egide yaba yarambuye abaturage imirima yabo akoresheje amayeri.

Kuri ibi byaha byombi ubushinjacyaha bwavugaga ko Gatera Egide yagendaga abwira abo yaguriye ko nibatamugurisha ubutaka bwabo Leta izabutwarira ubusa bigize icyaha cyo gusebya Leta.

Ibi ubushinjacyaha bwabiheraga ku mvugo z’abatangabuhamya aho bamwe bavugaga ko Gatera Egide yavugaga ko abaturage bamugurishijeho nibatabumuha Leta izabutwarira ubusa, mu gihe abandi bavugaga ko ibi byavugwaga n’abo Gatera yabaga yatumye.

Gatera Egide ariko yisobanuraga avuga ko nta n’umwe muri aba batangabuhamya bigeze bagirana amasezerano y’ubugure nawe, ahubwo abagurishije bakaba baraguze n’umugore we kandi ko nta terabwoba ryakoreshejwe kuko ngo atari kubabwira ko Leta izasaranganya ubutaka bwabo nk’uko yasaranganije igishanga cyane ko igishanga aba ari icya Leta naho amasambu y’imusozi akaba ari ay’aba baturage ndetse n’abaturage bakaba bazi itandukaniro ry’imirima yabo ndetse n’ubutaka bwa Leta.

Gatera Egide, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Giheke.
Gatera Egide, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giheke.

Aha ni naho Me Habimana Alphonse wunganiraga Gatera Egide yahereye avuga ko harezwe utaragombaga kuregwa kuko ngo Gatera atigeze akorana amasezerano n’abagurishije ubutaka kandi ko icyabyukije iki kibazo ari ishyari ry’abagurishije nyuma yo kubona ko ubutaka bagurishije buguzwe amafaranga ari hejuru y’ayo babugurishije.

Naho ku cyaha cyo gusebya Leta, Me Habimana avuga ko ibyaha Gatera aregwa ubushinjacyaha buvuga ko byakozwe hagati y’umwaka wa 2009 na 2012 kandi ngo icyo gihe nta cyaha nk’icyo cyariho mu mategeko y’u Rwanda.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwasanze nta bimenyetso nyakuri bidashidikanywaho bishinja Gatera Egide icyaha cyo gusebya igihugu cyangwa Leta kuko ngo iki cyaha ari igikorwa gikozwe n’umuyobozi agamije guciraho igihugu cyangwa Leta igikorwa cyeruye gishobora gutesha igihugu cyangwa Leta icyubahiro cyangwa kikayisuzuguza imbere y’abaturage bityo Leta ikahatakariza isura.

Urukiko kandi ngo rusanga imvugo z’abantu ubushinjacyaha bushingiraho buvuga ko Gatera Egide yakoze icyaha cyo gusebya Leta zirimo gushidikanya kuko ari imvugo z’abareze mu bugenzacyaha, izi mvugo ngo zikaba zakagombye guherekezwa n’ibimenyetso bifatika atari ukubivuga gusa mu magambo.

Urukiko kandi rumaze gusuzuma amasezerano y’ubugure rusanga ngo nta ruhare Gatera Egide yayagizemo kuko yakozwe hagati y’abagurishije n’umugore wa Gatera Egide, ikindi ngo amasezerano y’ubugure yujuje ibisabwa by’ibanze kuko ngo iki cyaha kugira ngo kibeho hagomba kubaho igikorwa cyo gutanga, ugihawe akaba yakoresheje amayeri y’ubwambuzi ari uko yiyitiriye amazina atariyo, imirimo adafitiye ububasha yizeza cyangwa atinyisha ko hari ikibi kizaba.

Nyuma y’ibi byose rero, kuwa mbere tariki 30/06/2014, urukiko rwemeje ko ikirego cyashyikirijwe n’ubushinjacyaha nta shingiro gifite kandi ko Gatera abaye umwere ku byaha byo gusebya Leta no kwambura ikintu undi hakoreshejwe amayeri bityo nubwo nta n’umwe mu baburanyi wagaragaye imbere y’urukiko rutegeka ko ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa kandi ko n’amagarama yarwo aherera ku isanduku ya Leta.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nubwo mbona aho iwacu bikigoranye ntaburenganzi bwikeremwa muntu buhari kuko i kigenge ku Isha abanyarugoma barahuzuye bashikuza telephone wanabivuga ukuba wahasiga ubuzima nukuri insore sore zibangamira abantu bakuru batagifite imbaraga zo kurwana.mugerageze mujye mugera ku isha ibiyobwa bwenge urumogi rucuruzwa kumamywa yihangu mbega byinshi sinabirondora gusa mutuvuganire nkamwe mutuyobora murakoze yari sebakungu Emanuel mangwende

Sebakungu Emanuel yanditse ku itariki ya: 1-01-2024  →  Musubize

Nubwo mbona aho iwacu bikigoranye ntaburenganzi bwikeremwa muntu buhari kuko i kigenge ku Isha abanyarugoma barahuzuye bashikuza telephone wanabivuga ukuba wahasiga ubuzima nukuri insore sore zibangamira abantu bakuru batagifite imbaraga zo kurwana.mugerageze mujye mugera ku isha ibiyobwa bwenge urumogi rucuruzwa kumamywa yihangu mbega byinshi sinabirondora gusa mutuvuganire nkamwe mutuyobora murakoze yari sebakungu Emanuel mangwende

Sebakungu Emanuel yanditse ku itariki ya: 1-01-2024  →  Musubize

Nta bunyangamugayo ku by’isi!!! uzarebe abitwa ko bakorera IMANA ibyo bakora,abarokore,...,iyo bavuze ngo ntawanga 100 mu rindi bivuga iki? abanyarwanda burya bareba kure,bariya ba Kizito ntitwari tubaziho ubwo bunyangamugayo uvuga? none se wasanze bakunda igihugu?

kalinijabo yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Uyu mugabo ni inyangamugayo ndamuzi kandi akunda igihugu cye, abakoze biriya ni abanyeshyari.

karekezi yanditse ku itariki ya: 8-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka