Imyumvire mike ni kimwe mu bintu bituma abasigajwe inyuma n’amateka bangiza ibikorwa biba byabakorewe ugasanga bituma basigara inyuma mu iterambere.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 11/08/2014 ku isaha ya saa yine z’ijoro, umusore w’imyaka 20 witwa Aloys Ndagijimana wakoraga umwuga wo gusudira yahitanywe n’inkuba ubwo yari aryamye mu rugo aho acumbitse.
Abaturage batuye mu duce twa Rugari na Kibumba muri Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko ingabo za Kongo zazanywe ku mupaka kuva ukwezi kwa Nyakanga kwatangira harimo abarwanyi ba FDLR kuko bamwe ngo aho bakorera baba baganira aho bavuka mu Rwanda.
Abatuye umudugudu wa Kamuhoza, akagari ka Kagina, mu murenge wa Runda, bafite ikibazo cy’uko bakoresha amazi mabi bavoma mu mugezi utemba witwa “Icyogo”. Aya mazi ngo agira ingaruka ku buzima bwa bo kuko abatera uburwayi bukomoka ku isuku nke.
Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), cyatangaje ko abatsinze ibizamini byo gukora uwo mwuga ari 85 muri 205 bari babikoze bahwanye na 40%; ari indi ntambwe yo gukomeza kuziba icyuho cyo kubura ababaruramari b’umwuga mu Rwanda.
Gukumira impanuka zo mu muhanda hubahirizwa amategeko yagenwe nibyo bizatuma impanuka zihitana ubuzima bw’abantu zishira. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe na Komiseri mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda zikomeje gutwara ubuzima (…)
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko muri uku kwezi kwa Nyakanga gushyira ukwezi kwa Kanama, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa aribyo byakozwe cyane ugereranyije n’ibindi byaha biboneka mu karere kose.
Ku cyumweru tariki ya 10/08/2014, umwana uri mu kigero cy’imyaka 15 witwa Férdinand Dushimimana yarohamye mu kivu ubwo yogaga akaba ataraboneka kubera ko habuze ibikoresho byo kuvanamo umurambo we.
Mu gihe mu nama y’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, CEPGL yabereye i Bujumbura mu mpera z’icyumweru gishize, Kongo-Kinshasa yemeye kureka kwishyuza visa abanyarwanda bajya muri iki gihugu, kuri uyu wa 11/08/2014, abanyarwanda bakoresha imipaka ya Rusizi ya mbere n’iya kabiri bajya gukorerayo (…)
Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, avuga ko ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka rikoreshwa n’ibigo bya Bralirwa na Minimex (byishyize hamwe bikaba BRAMIN) ritanga icyizere cy’umusaruro ushimishije.
Gahunda nshya y’iyamamazabuhinzi yiswe “Twigire Extension Model” yatangijwe ku mugaragaro n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) mu karere ka Nyanza yishimiwe n’abahinzi n’aborozi muri aka karere bemeza ko buzatuma umusaruro wabo urushaho kwiyongera.
Abantu 17 biganjemo abagore n’abana bahungutse baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bakiriwe ku karere ka Nyabihu kuri uyu wa 11 Kanama 2014. Nyuma yo kubona uko bakiriwe mu Rwanda n’amahoro ahari, kuri ubu barashishikariza bagenzi babo basigayeyo gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro.
Umuvugabutumwa ukomoka mu gihugu cya Amerika Rick Warren yavuze ko afite inzozi zo kuzabona abayobozi bose bo mu bihugu bya Afurika baza kwigira ku Rwanda ibijyanye n’imiyoborere myiza kuko abona u Rwanda rurushaho gutera imbere mu bintu binyuranye cyane cyane mu miyoborere myiza ndetse n’amatorero.
Impanuka zigera kuri enye zibaye mu gihe kitageze mu kwezi zigahitana abagera kuri 40, byatumye inzego za Leta zifata ingamba zikarishye zo kwirinda ko impanuka zimaze iminsi ziba zakongera.
Mu gihe mu karere k’ibiyaga bigari hakunze kurangwa umutekano muke n’intambara kandi urubyiruko rukabigiramo uruhare, ubu rurasabwa kuba intumwa z’amahoro kugira ngo aganze muri aka karere.
Icyorezo cya Ebola kitagira umuti n’urukingo kikaba muri iyi minsi kibasiye bimwe mu bihugu byo muri Afurika cyamenyekanye bwa mbere ahagana mu mwaka wa 1976 mu gihugu cya Sudani na Congo aho abarenga 1000 banduraga ku mwaka.
Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) bugaragaza ko 30% by’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wangirikira mu mirima cyangwa aho ubikwa kimwe n’uburyo wongererwa agaciro.
Minisitiri ushinzwe Ubuzima mu Rwanda, Dr Agnes Binagwaho, yateguye ikiganiro aza kwakiramo ibibazo n’ibitekerezo bya buri wese ku cyorezo cya Ebola, akanagira Abaturarwanda inama z’uko bakwitwara mu gihe iyi ndwara irimo kugenda igaragara mu bihugu bya Afurika.
Muvunandinda Emmanuel utuye mu kagari ka Teba mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro arakekwaho gutema inka y’umuturage ayiziza ko nyirayo yamubangamiye akamutesha umugore yendaga gufata ku ngufu.
Abagore bibumbiye mu matsinda mu karere ka Kirehe baremeza ko nyuma yo gusobanukirwa n’ibyiza byo kuba mu makoperative biyemeje kwibumbira mu makoperative kugira ngo bashobore gufashanya kwiteza imbere ku buryo bwihuse.
Imodoka y’uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol, ku isaha ya saa munani z’igitondo taliki ya 10/8/2014, yagonze ibitaro bya Rubavu ubwo yarimo yinjira mu mujyi wa Gisenyi batatu bahasiga ubuzima naho umwe arakomereka bikomeye.
Rutahizamu wa Rayon Sport Kambale Salita Gentil yafashije Rayon Sport kubona intinzi ya mbere mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2014 irimo kubera i Kigali, ubwo yatsindaga Adama City yo muri Ethiopia ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro ku cyumweru tariki 10/8/2014.
Umurambo w’umugabo witwa Ndagijimana Ananias w’imyaka 49 y’amavuko watoraguwe mu cyuzi cya Nyamagana kiri mu mudugudu wa Nyamagana A mu Kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza kuri iki cyumweru tariki 10/08/2014 ahagana saa tatu za mu gitondo.
Abaturage bo mu murenge wa Kigembe ho mu karere ka Gisagara, baratangaza ko nyuma y’imyaka myinshi bakora ibirometero byinshi bajya kwivuza, ubu bubakiwe ivuriro mu murenge wabo rikaba ribafasha kwivuriza ku gihe kandi neza batavunitse.
Mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda za yo zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, itorero rya ADEPR ryoroje inka 10 abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu karere ka Kayonza, rinishyurira abandi baturage 200 imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.
Umuraperi Jay Polly, umwe mu bahanzi batatu bari guhatanira igihembo gikuru cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) ku nshuro ya cyo ya kane avuga ko icyo we n’abafana be bategereje ari ukwegukana icyo gihembo kuko atagiye mu irushanwa agiye gushaka umwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu.
Abana 33 bo mu mashuri banza arindwi mu murenge wa Kibungo basoje amasomo ku ikoranabuhanga bahawe mu mushinga ICT 4 KIDS w’ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo.
Intara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda iraza ku isonga mu kugira abaturage bayimukiramo ku bwinshi ku rwego rw’igihugu ndetse kugeza ubu bakaba bagize hafi 28% by’abaturage bose bayituye, nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange rya 4 ry’abaturage n’imiturire, ryakozwe mu mwaka wa 2012 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare.
APR Basketball Club yafashe icyemezo cyo gusezera mu irushanwa rihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (playoff), nyuma yo kwangirwa gukinisha umukinnyi Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda rivuga ko adafite ibyangombwa.
Imirima y’inanasi y’abaturage babiri n’agace gato k’ishyamba biherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro byibasiwe n’inkongi y’umuriro tariki 09/08/2014 mu ma saa tanu z’amanywa, bikaba bikekwa ko uwo muriro waturutse ku makara yatwikirwaga hepfo gato y’iyo mirima y’inanasi.
Mbonigaba Moses ni umugabo ufite imyaka 33, avuga ko yakuriye mu gihugu cya Uganda nyuma y’uko ababyeyi be bari barahunze itotezwaga ryakorerwaga Abanyarwanda na Leta yari iriho mu Rwanda, avuga ko yavuye ahantu hakomeye cyane none akaba amaze kuba umugabo uhamye ufite ibyo yaratira abandi ndetse akaba ari gufasha abandi (…)
Amakipe ya APR FC na Police FC yabonye amanota atatu mu mikino yayo ya mbere yakinnye ku wa gatandatu tariki 9/8/2014 mu irushanwa rya ‘CECAFA Kagame Cup’ ririmo kubera i Kigali.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Helix ifite purake RAA 911 W, yari itwawe na Tuyisenge Jean Claude, yataye umuhanda wa kaburimbo igonga abantu babiri umwe ahita apfa ako kanya undi arakomereka bikabije.
Abasore babiri bombi bakomoka mu karere ka Gisagara ku isaha ya saa tanu z’ijoro tariki 08/08/2014 barwaniye mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza barakomeretsanya bikomeye bapfa umukobwa ukora ingeso y’uburaya.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 08/08/2014 mu mudugudu wa Buranga akagari ka Muhaza mu Murenge wa Cyabingo imodoka y’ivatiri yari ivuye Kigali yerekeza gisenyi yasanze abantu mu muhanda ihitana barindwi abandi barindwi barakomereka bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Ruhengeri.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Gatera James, kuri uyu w gatanu tariki ya 08/08/2014, yasuye abakiriya b’ishami ry’iyi banki riri mu karere ka Ruhango, agirana nabo ibiganiro ahanini byibanze ku kunoza imikoranire myiza ku girango buri ruhande rushobore gutera imbere.
Kampani yo mu Bwongereza yitwa Oxitec iherutse gutangiza ahitwa i Campinas ho mu gihugu cya Brésil, uruganda rukora imibu igenewe kuzatuma imibu yo mu bwoko bwa Ædes ægypti ishiraho.
Mugorewishyaka Latifa wo mu cyiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka ngo asanga bagenzi be badakwiye gukomeza gutegera Leta amaboko ku byo bakeneye byose, kuko yamaze kubona ko bishoboka ko na bo bakora bakiteza imbere ubwabo.
Umushinga HDP (Health Development and Performance) wahuguye urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwiga mu mashuri yisumbuye ku buzima bw’imyororokere mu rwego rwo kururinda kugwa mu bishuko bakiri bato.
Mu nama yahuje abahinzi bo mu karere ka Kamonyi tariki 5/8/2014, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB mu Ntara y’Amajyepfo, Butare Louis, yatangaje ko imyumbati yajemo uburwayi bwa “Kabore” (Cassava Brown stick desease), ku buryo 80% by’imyumbati ihinze mu turere twa Kamonyi na Ruhango irwaye.
Zimwe muri serivisi nshya iyi banki iha abakiriya harimo gukoresaha icyuma cya ATM kibikuza kikanabitsa amafaranga, Mobile banking, hanateganyijwe kongera ikoranabuhanga ryo kubasha kwishyura ibicuruzwa mu rwanda hakoreshejwe E-Commerce.
Ku munsi wa mbere w’imikino ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’abagabo n’abagore (2014 playoff), ikipe ya Espoir BBC yahise ibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma ubwo yateraga mpaga United Basketball Generation (UGB) itageze ku kibuga, mu gihe mu bagore ikipe ya RAPP yo yatangiye iyo mikino itsinda APR BBC.
Abanyeshuri bitegura kurangiza amashuri yisumbuye basoje icyiciro cya mbere cyo gutozwa cyakozwe muri ibi biruhuko, baratangaza ko kuba barasogongeye ku nyigisho bagenewe n’itorero ry’igihugu bizabafasha kwitwara neza mu bizamini bya Leta, ndetse no kuzakomeza gukurikira inyigisho zinyuranye binyuze mu itorero ry’igihugu.
Abacuruzi bo mu Isoko rya Byangabo, Umurenge wa Busogo barasaba ubuyobozi kubashyirira umuriro w’amashanyarazi mu isoko kuko umwijima ubabuza gukora nimugoroba bigatuma bataha kare ari bwo abakiriya batangiye kuza guhaha.
Bitewe n’uko mu gihembwe cy’ihinga cya 2014A, abahinze ibigori mu gishanga cya Bishenyi gihuza umurenge wa Runda n’uwa Rugarika, bahuye n’umusaruro mubi, waturutse ku burwayi bw’inopfo no ku kirere cyabaye kibi, kuri ubu barasaba ko mu ihinga rya 2015 A batasubizamo ibigori.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita atangaza ko abanyeshuri adakwiye guterwa impungenge no kugana itorero mu gihe barangije amasomo abanza, kuko umunyarwanda wese yagakwiye gutozwa indangagaciro.
Ntategeko riri mu Rwanda ryemerera abantu gukuramo inda nk’uko byasobanuwe n’intumwa ya Rubanda munteko inshinga amategeko umutwe w’abadepite Depite Mporanyi Theobard, mu nama nyunguranabitekerezo bagiranye n’abagore bahagarariye abandi kuwa 06/08/2014.
Abagore bo mu karere ka Rulindo barasabwa gushyira imbaraga zidasanzwe mu konererera imbaraga umugoroba w’ababyeyi, kuko uyu mugoroba w’ababyeyi byagaragaye ko ugenda biguru ntege,kandi hari byinshi wagafashije muri gahunda zitandukanye zirebene n’iterambere ry’umuturage.
Mu gihe bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi bavuga ko bagiye bakorera ba rwiyemezamirimo batandukanye bakabambura, abenshi mu bambuwe bigaragara ko bifitanye isano n’ubujiji kuko bagiye bakorera ba rwiyemezamirimo nta masezerano bagiranye noneho ba rwiyemezamirimo barangiza imirimo yabo bakigendera.
Ishyamba riherereye mu kagari ka Karambo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro ryafashwe n’inkongi y’umuriro tariki 7/8/2014 yaturutse ku batwikaga ibyatsi by’aho bari bamaze guhinga, abaturage babasha kuhazimya hamaze gushya ishyamba riteye ku buso bwa hegitari ebyiri n’igice.